Kigali:Ababyeyi bombi bajugunye abana babo mu nzu bonyine

Hari abana batuye mu urenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo bavuga batawe n’ababyeyi babo kuri ubu bakaba bari kwirera kandi ko ubuzima babeyemo buri kubakurira ibibazo byinshi birimo no kuva mu ishuri.

Nyina w’aba bana bigoranye  yabwiye Itangazamakuru rya Flash ko ko nawe ntaho kuba afite. N’ubwo atavuze impamvu yataye aba bana, ariko ngo ibibazo yagiranye n’umugabo bababyaranye byatumye abazinukwa. Ise w’aba bana we avuga ko bamunaniye kubarera atabashobora.

Bamwe mu baturanyi b’aba bana ndetse n’ubuyobozi bo bavuga ko ibibazo byabo bituma bagira imyitwarire itari myiza.

Aba bana barasaba ko ubuyobozi bwabafasha bukabasubiza mu ishuri.

REBA IYI NKURU MU MASHUSHO KU BURYO BURAMBUYE: