Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Qatar

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi i Doha muri Qatar mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere. Yakiriwe n’Umuyobozi ushinzwe Protocole muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga na Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar, François Nkulikiyimfura.

Amakuru y’uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Qatar yatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru bya Qatar, Qatar News Agency.

Ntabwo gahunda y’uru ruzinduko iratangazwa, gusa birashoboka ko rugamije gushimangira imishinga isanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Umukuru w’Igihugu yagiranye ibiganiro na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, byagarutse ku mubano w’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yaherukaga muri Qatar mu Ukwakira 2021, icyo gihe yagiranye ibiganiro na Emir wa Qatar.

Qatar yashoye imari mu mishinga y’iyubakwa ry’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera aho yaguze imigabane yacyo ingana na 60% naho Guverinoma y’u Rwanda ikagira 40%.

Biteganyijwe ko iki Kibuga cy’Indege gishya kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi bagera kuri miliyoni zirindwi ku mwaka mu cyiciro cya mbere, naho icyiciro cya kabiri kikazaha iki Kibuga ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni 14 ku mwaka, iki cyiciro kikazatangira mu 2032.

Qatar iri no muri gahunda yo kwegukana imigabane ingana na 49% muri RwandAir ndetse iranateganya gushora imari mu bikorwa by’amahoteli muri Kigali.