Bamwe Mu bacururiza Mu isoko rya Miduha riherereye mu karere ka Nyarugengemu murenge wa Nyamirambo barataka igihombo cya hato na hato bakavuga ko ubu noneho bikomeye kuko bamwe umurenge wafunze n’aho bakoreraga.
bavuga ko bishyuzwa amafaranga menshi kandi nayo rimwe na rimwe batanayageza aho yakagombye kujya kuko nta nyemezabwishyu babaha niyo bayibahaye babaha iyandikishijwe ikaramu ibi bafata nko kunyereza imisoro.
https://x.com/flashfmrw/status/2048792882811707555
Muri iki gihe abaturarwanda bari kurwana no gushaka imibereho nubwo bamwe bavuga ko bigoranye.
bamwe mubacururiza mu isoko rya Miduha riherereyae mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyamirambo bavuga ko bishyuzwa akayabo k’amafaranga biniyongeraho gufungirwa aho wakoreraka mugihe uramutse ubuze ubwishyu.
Abaganiriye na Flash bavuga ko bishyuzwa amafaranga afatika kuko babaka ibihumbi 3000frw kuri metero kare y’ubutaka bakavuga ko aya mafaranga ari menshi bitewe n’ayo binjiza ko batayakuramo ngo havemo imisoro,umutekano,isuku ndetse n’ayo gushakamo ibibatungira umuryango.

Aba abacuruzi kandi bavuga ko bagera n’aho bafata inguzanyo kugira ngo bishyure aya amafaranga basabwa,bakavuga ko n’iyo bamaze kuyishyura atagera aho yakagombye kujya kuko ntaho bayandika ahubwo babaha agapapuro kandikishije ikaramu,na kashe babatereraho ikaba iri mu mazina y’umuntu kugiti cye bataramenya icyo ashinzwe n’icyo akora ibituma batekereza ko abo bayaha bayishyirira ku mufuka.
Aba baturage kandi barasaba ko bagabanyirizwa imisoro kuko amafaranga bacibwa batayabona kuko ngo n’iyo imvura yaguye abakiriya Babura n’aho banyura baza guhaha kubera icyondo kiba cyuzuye muri iri soko.
Umujyi wa Kigali ntiwabonetse ngo uvuge kuri izi mbogamizi abaturage bagaragaza.

