Umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports, Mazimapaka Andre yabwiye Flash ko mu buzima bwe yagowe cyane na Shaban Hussein Tschabalala, wamuteye amashoti abiri mu bihe bitandukanye akajyanwa mu bitaro yataye ubwenjye.
Ubwo yari mu kiganiro “Program Umufana” kuri ‘Radio’ Flash kuri uyu wa 7 Gicurasi, Mazimpaka Andre, umunyezamu wa Rayon Sports, yiyemereye ko Shaban Hussein Tschabalala, wigeze gukinira Amagaju Fc akayavamo ajya muri Rayon Sports, yamuteye amashoti abiri agata ubwenjye.
Yagize ati: “Ndabyibuka nafatiraga ikipe ya Mukura Victory Sports, noneho duhura n’Amagaju, ni ho Tschabalala yakinaga. Muri uwo mukino hafi ku munota wa 80, yanteye ishoti ndikuramo ariko nahise nta ubwenjye nongera gukanguka ndi mu bitaro.”
Yakomeje avuga ko no ku nshuro ya kabiri akina muri Musanze, na bwo mu minota ya za 80, Tschabalala yongeye kumutera ishoti arikuramo ariko na bwo ata ubwenjye, ndetse ajyanwa mu bitaro kuvurwa nk’uko byari byagenze ku nshuro ya mbere.
Mazimpaka Andre kuri ubu afatira ikipe ta Rayon Sports iyoboye urutonde rwa agateganyo rwa shampiyona yo mu Rwanda. Kuri ubu, iyi kipe yambara ubururu n’umweru ifite amanota 60, ikaba irusha APR FC inota rimwe iri ku mwanya wa kabiri, mu gihe hasigaye imikino ine ngo shampiyona irangire.
Uwiringiyimana Peter