Perezida Kagame aratangiza imirimo yo kubaka inyubakoza Masai Ujiri

Perezida Paul Kagame ari kumwe n’umushoramari Masai Ujiri, baratangiza imirimo yo kubaba icyanya cy’ibikorwaremezo bya siporo cyitwa ‘Zaria Court Kigali’ kuri  uyu wa Mbere tariki 14 Kanama 2023.

Ubusanzwe iki cyanya cyari cyariswe ‘Ujiri Court’ cyahinduriwe izina cyitwa  ‘Zaria Court Kigali’, bikomoka ku gace ka Zaria muri Nigeria, ahakuriye umushoramari wo muri Canada akaba n’Umuyobozi wa Giants of Africa na Toronto Raptors, Masai Ujiri.

Ikinyamakuru igihe cyanditse ko imirimo yo kubaka ‘Zaria Court Kigali’ yari, iratangizwa na Perezida Paul Kagame na Masai Ujiri umaze iminsi mu Rwanda aho yitabiriye Iserukiramuco ry’Umuryango Giants of Africa riri kubera i Kigali.

Zaria Court Kigali ni umushinga w’iterambere ukubiyemo ahantu hazajya habera imikino, ibikorwa by’umuco n’amacumbi arimo hoteli ndetse n’ihahiro rigezweho.

Iki gikorwaremezo kizatahwa mu ntangiriro za 2025, kigiye kubakwa i Remera mu gace kahariwe ibikorwaremezo bya siporo kazwi nka “Kigali Sports Hub” karimo Stade Amahoro na Petit Stade ziri kwagurwa ndetse na BK Arena yubatswe mu 2019.

Uyu mushinga ni wo wa mbere wa “Zaria Court” kuri uyu Mugabane wa Afurika, ukazaba ugizwe na hoteli ifite ibyumba 80, za restaurant, aho gufatira amafunguro n’ibinyobywa hejuru ku gisenge, gym, aho kwisanzurira, aho gukorera na studio y’ibiganiro.

Hazaba kandi hari ikibuga kiberamo imikino itandukanye, iserukiramuco, ibitaramo, isoko n’ibindi bikorwa.

Zaria Court Kigali izaba irimo kandi iguriro rinini rizafasha abayituriye kubona ibyo bakeneye, kimwe n’abashyitsi. ‘Contineurs’ zitwarwamo ibicuruzwa zizifashishwa mu gukora amaduka yo gucururirazamo hatezwa imbere ubucuruzi bukorwa n’abagore n’urubyiruko rwihangira imirimo.

Binyuze mu muryango Giants of Africa, Masai Ujiri ateganya kubaka ibibuga bitandukanye mu Rwanda birimo icy’i Rwamagana mu Agahozo-Shalom cyatashwe ku wa 13 Kanama n’icya Club Rafiki cyavuguruwe. Hari ikindi cyubatswe ku Kimisagara kiri kumwe n’icya Handball ndetse n’ibindi bizashyirwa i Rubavu, Rusizi n’i Huye.