Umunyamahirwe atsindiye Televiziyo ya ‘pouce’ 55 muri StarTimes

Nduwamungu Donath atsindiye televiziyo nini ya ‘pouce’ 55 muri Poromosiyo “STARTIMES WISHEYA” y’ikigo gicuruza amashusho ya Televiziyo StarTimes cyashyizeho ya Noheli n’Ubunani.

Ni poromosiyo igikomeza izafasha abatabuguzi bashya n’abasanzwe gutsindira ibintu bifite agaciro kagera kuri miliyoni 100 Frw mu mpera z’uyu mwaka kugeza tariki ya 15 Mutarama 2022.

Nduwamungu utuye mu karere ka Kicukiro avuga ko amaze imyaka irenga icumi akoresha ifatabuguzi rya StarTimes, yabwiye FLASH ko yishimiye cyane kuba ariwe wegukanye iyi televisiyo, avuga ko iyi myaka amaze akorana n’iyi sosiyete icuruza amashusho ya Televiziyo yungutse byinshi cyane birimo ibyishimo by’umuryango.

Ati “Nabyakiriye neza cyane nk’umuntu uyimazeho imyaka myinshi, numva ko amafaranga tubaha tugura ‘abonement’, cyangwa se tugura ibikoresho natwe batuzirikana, bakibuka ko bagira impano batugenera nk’iyi muri ibi bihe by’impera z’umwaka.”

Nk’umuntu umaranye na StarTimes imyaka irenga icumi, Nduwamungu avuga ko abatarakoresha StarTimes yabashishikariza kwihutira kuyikoresha kubera ko ibahishiye byinshi byiza.

Ati “ Iyi sosiyete igerageza kugaragaza amashusho neza, kandi n’iyo ugize ikibazo baragufasha yaba kuri telephone cyangwa abatekenisiye, ikindi ni uko badushimishirije abana bongera amashene ya ‘Cartoon’.”

Majyambere Jean Damascene utuye i Gatsibo mu ntara y’Iburasirazuba we yatsindiye ibihumbi 200.000 Frw muri poromosiyo ya “STARTIMES WISHEYA”; aganira n’itangazamakuru yavuze ko icyatumye atsinda ari ukugura ‘abonement’ ya buri kwezi gusa.

Ati “ Natangiye ngura ‘abonement’ ya buri kwezi… StarTime igira amashusho meza, kandi n’iyo umuntu agize icyibazo urabahamagara kuri telefone hanyuma ikibazo bakagikemura, mu minota micye ikibazo kiba kirangiye.”

Nyuma yo kongera amashene no kugabanya ibiciro bya dekoderi, muri ibi bihe bya Noheri n’Ubunani, StarTimes yahise ishyiraho poromosiyo irimo na tombola yiswe “StarTimes we Share (STARTIMES WISHEYA)” yatangiye tariki 15 Ugushyingo 2021, ikazasozwa tariki 15 Mutarama 2022.

Billie Zhanga Umuyobozi Ushinzwe kumenyakanisha Ibikorwa muri StarTimes avuga ko impamvu bahisemo ‘WISHEYA’ ari uko n’ubusanzwe bahora baha ibyishimo Abanyarwanda.

Ati “ Ndatekereza ko ari ibintu twakoze mu myaka myinshi tumaze mu Rwanda, kubera ko ‘WISHEYA’ ni ibyishimo abantu bakura mu kureba televiziyo, ‘WISHEYA’ ni ibiciro bya macye by’ifatabuguzi mu Rwanda; none kuri ubu turi gutanga ibiciro byacu, televiziyo n’amafaranga dufasha abantu kugira iminsi myiza isoza umwaka.”

Amashene mashya arimo MAGIC Sports yatangiye kwerekana imikino ya Shampiyona ku wa Kane, tariki ya 18 Ugushyingo 2021, iri kuri DTH (Igisahane) shene ya 251;DTT (Antene y’udushami) shene ya 265.

Ubuyobozi bwa StarTimes bwavuze ko abanyamahirwe bazatsinda muri tombola bazajya bahamagarwa kuri ‘Call Center’ yayo kuri 0788156600 ndetse inabatangaze ku mbuga nkoranyambaga zayo ari zo Facebook @startimesrwanda, Instagram @rwandastartimes na Twitter @startimesrwanda.

Ku bafatabuguzi batuye hirya no hino mu Mujyi wa Kigali bagiraga ikibazo ku bijyanye n’amashusho hamwe na hamwe (signal), StarTimes yavuze ko kuri ubu umunara wa Rebero wamaze gutunganywa, ikibazo cyakemutse, ukaba ukora neza.

StarTimes imaze imyaka 30, yageze mu Rwanda mu 2007 mbere yo kwagura imbibi igera mu bihugu 30 bya Afurika ndetse kuri ubu ifite abafatabuguzi bagera kuri miliyoni 25 mu gihe abakoresha application ya StarTimes ON bagera kuri miliyoni 14.