Kenya: Odinga aziyamamariza umwanya wa Perezida muri 2022

Abanyapolitiki benshi bamaze kugaragaza ko bashyigikiye Raila Odinga nka kandida Perezida, mu matora y’umwaka utaha ndetse yatangiye kugereranwa na Nelson Mandela wa Kenya.

Ibinyamakuru byo muri iki gihugu byanditse ko umuhango wo kwemeza Odinga nk’umukandida wabereye ahitwa Kasarani muri Nairobi.

Ubuhamya bwatanzwe yaba abataravugaga rumwe nawe ndetse n’abaturage, bahuriza kukuba ariwe muntu ushoboye gukorera mu ngata Perezida Uhuru Kenyatta, wari umaze imyaka 10 ategetse igihugu.

Nka David Murathe visi perezida w’ishyaka Jubilee riri ku butegetsi, yavuze ko uyu ari umwanya mwiza wo gukosora imvugo nyinshi mbi, zakoreshejwe kuri Odinga mu myaka yashize.

Bwana Odinga yiyamamaje inshuti Eshatu zose atsindwa amatora atavugwagaho rumwe, bavuga ko yibwe amajwi.

Senateri Gedion Moi uri mubashakaga guhangana na Odinga, yavuze ko nta wundi mukandida abanya-Kenya bakwiye kujya inyuma, uretse uyu wahoze ari minisitiri w’Intebe.

Amatora kuri Kenya ari muri Kanama umwaka wa 2022.

Uku kuba Raila Odinga yemejwe ku mugaragaro nka kandida w’ishyaka ODM asanzwe ashyigikiwe n’ubutegtesi, bivuze ko ahanganye na William Ruto usanzwe ari visi perezda.

Mu buhamya abaturage batanze bagaragaza ko bafite inyota ya Raila Odinga, ngo kuko yemeye guca bugufi agahana ikiganza cy’amahoro na Uhuru Kenyatta muri 2018.

Ibi ngo byagaragaje ko ari umuntu urajwe ishinga no kubanisha abanya-Kenya.