Kigali: Abahinzi b’umuceri bashenguwe no kuba bavunwa no kuwuhinga ariko bakawurya ubahenze

Hari abahinga umuceri mu byanya byahariwe guhingahwo icyo gihinga mu mujyi wa Kigali, bagaya ingano y’umusaruro bagenerwa n’inganda wo kujyana mu ngo kuko babona udahagije, bituma bongera kuwugura  ku isoko ubahenze  nyamara ari bo bawuhinze kandi ubavunnye.

Ku izuba ry’igikatu abahinzi b’umuceri bawuhinga, ahazwi nko mu gishanga cya kabuye no mu nkengero zacyo, ni mu murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo, twabasanze mu gikorwa cyo gusarura umuceri nyuma y’amezi 6 bawitaho.

Aba bahinzi babarirwa mu magana bibumbiye muri Koperative, ariko kugira ngo barye ku muceri bahinze, bibasaba ko koperative babarizwamo ibaba hafi bakagenerwa muke muwo bejeje, bakawujyana i muhira wabanje guca mu ruganda.

Uko kugenerwa hatitawe ku buremere bw’umuryango w’umuhinzi, n’ibyo bishengura abawuhinga, ariko bakababazwa by’inyongera no kugura umuceri barya ku giciro kigiye kwikuba gatatu karenga, icyo batangiraho udatonoye badashobora kujyana mu rugo ngo bateke, barashengurwa no guhendwa ku isoko nibyo baba bavunikiye.

Umwe yagize ati “Ubundi iyo tugemuye nka toni ebyiri cyangwa toni imwe, baduha ubufuka nka butatu. Nibwo batugenera gusa mu rugo rwa buri muhinzi. Urumva ko baduha bikeya.”

Mugenzi we ati “Ni ibintu bimutesheje umutwe, arahora muri za mvune, aragira imvune z’uko agiye guhaha umuceri yarawuhinze.”

Undi ati “Nk’uko tuba twahinze umuceri tukaweza, bagombye kuguha umuceri ugomba kurya, wenda ukageza undi weze ntugombe no kujya kuwuhaha rwose. Kubera ko mwene uyu ntabwo kuwujyana aribyo, nta nubwo babitwemerera, ariko ni byiza kuba baradushyiriyeho kugira ngo baduhe utonoye, nibaduhe utonoye uhagije.”

Mugenzi wabo ati “Turawuhaha kuko baratugenera. Niba umuntu avuga ati nagemuye nka toni, bafite imifuka ntarengwa bagomba kumuha ya buriya buto utonoye. Ubwo rero niba ufite umuryango, umuceri utonoye ntabwo abana bawurya amezi atandatu, ugomba kuwuhaha.”

Ikigo cy’Igihugu cyo guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, kivuga ko ku bufatanye n’inzego ziba hafi abahinzi b’umuceri, hashyizweho gahunda yo kuba umuhinzi w’umuceri uruganda rukorana na koperative ye, rumugenera 20% by’umusaruro utonoye, akawujyana mu rugo kuwurya.

 Icyakora uko Dr. Bucagu Boniface wungirije umuyobozi w’ikigo RAB, asobanura kuri iyi ngingo, birumvikanisha ko igihe uwahinze umuceri yaba yarumbije, iyo ngingo inononsorwa.

Ati “Hari icyemezo cyafashwe cy’uko 20% y’uwo basaruye bawugumana, kugira ngo batajya ku isoko ngo bagure uhenze. Ni ukuvuga ngo inganda zisabwa kubatonorera 20% bakawubasubiza. Hari naho twasabye ko ahantu bagize umusaruro mukeya, twasabye yuko abaturage batanga ibiro bakeneye, bibaye ngombwa bakarenza n’ibyo 20% mu gihe umusaruro wabaye muke. Ikibazo gihari Ni uko na koperative ubwazo ziba zishaka kugurisha umusaruro mwinshi, kugira ngo babone amafaranga ariko ntibuke yuko umuturage udafite ubushobozi akeneye kugura umuceri wa makeya.”

Umuryango ushinzwe guharanira uburenganzira bw’abaguzi mu Rwanda,ADECOR, wo ushyigikiye ko abahinzi b’umuceri icyarimwe bakaba n’abaguzi bawo, bagira ukwishyira ukizana ku musaruro wabo  aho kubahenda aribo bawuhinze.

Ndizeye Damien ni umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango Urengera Abaguzi mu Rwanda.

Ati “Icyakorwa ni uko bajya bahabwa umuceri uhagije, kugira ngo bagaburire imiryango yabo. Noneho bihaze mu biribwa aho guhinga bakeza, barangiza bakajya kuwugura ku isoko kandi barawiyejereje.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB, kivuga ko cyatangiye kuvugana n’amakoperative y’abahinzi b’umuceri, kugira ngo agire uruhare mu kwita ku musaruro usubizwa abawuhinga ngo bawury.

Ikigo RAB Kivuga ko ibyo byatangiriye mu karere ka Nyanza, kandi ko bigomba gukorwa n’ahandi hose mu gihugu ku bahinzi b’umuceri.

Tito DUSABIREMA