Abacuruzi batamanika ibiciro by’ibyo bacuruza bagiye kugongwa n’urukuta rw’itegeko

Umuryango uharanira  uburenganzira bw’abaguzi mu Rwanda, wasabye ko hashyirwa imbaraga mu gutegeka abacuruzi kwandika cyangwa kumanika ibiciro ku bicuruzwa, kuko igihe bidakozwe umuguzi agura ahenzwe.

Hari abacuruzi bavuga ko ihindagurika rya hato na hato ry’ibiciro ku isoko ry’u Rwanda ari yo ntandaro yo kugenda biguruntege mu kwandika ibiciro ku bicuruzwa.

Uretse amaduka manini afatwa nk’ahahirwamo n’abasirimutse aya azwi nka Supert market,biragoye kubona andi maguriro aho ibiciro byanditse ku bicuruzwa cyangwa bimanitse hafi aho.Ni ibintu bamwe mu baguzi bafite aho amakuru make ndetse birasa n’aho bitabafasheho ariko ku rundi ruhande hari abumvikanisha ko hari ibyo batakaza igihe baguze bishingiye ku kumvikana n’ugurisha birimo kuba bahendwa no gutakaza umwanya.

Umwe yagize ati “Imbogamizi twe tuba dufite,nta taarifu iba ihari ngo umenye ni ukumvikana n’umuntu ukugurishije,byadufasha kudahendwa no kugira ngo ya mafaranga badutwara leta iyaboneho.”

Mugenzi we ati “Ubu se wasanga byanditseho ukirirwa ubaza ngo ni angahe kandi byanditseho.”

Bamwe mu bacuruzi bavuga ko kuba ibiciro ku isoko bihora bihindagurika ari yo mpamvu ibatera kutandika ibiciro ku bicuruzwa byabo  icyakora hari abumvikanisha ko haramutse hagize ubashyiraho igitutu batazuyaza kubikora.

Hari uwagize ati “Ibiciro bihora byurira buri kanya ntabwo wazajya uhora ugura twa dupapuro,uhindagura ibiciro buri kanya.”

Umuryango uharanira  uburenganzira bw’abaguzi mu Rwanda nawo usaba  ko hashyirwa imbaraga mu gutegeka abacuruzi kwandika cyangwa kumanika ibiciro ku bicuruzwa kuko igihe bidakozwe umuguzi agura ku giciro kitari cyo bityo agahendwa. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango uharanira uburenganzira bw’abaguzi mu Rwanda, ADECOR, bwana Ndizeye Damien niwe ukomeza.

Yagize ati “Iyo umucuruzi atashyizeho ibiciro ntabwo umuguzi ashobora kumenya ngo ikigicuruzwa kigura angahe,iyo turebye ubucuruzi mu Rwanda uko buhagaze,usanga ba nyir’ubucuruzi kenshi atari bo baba bahari bashyiraho abakozi,uriya mukozi birashoboka ko nawe ashobora gushyiraho aye,n’icyo gihe umuguzi akabihomberamo,kandi iyo igiciro kitagara gara bituma abacuruzi biba abaguzi.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi RICA nacyo kiburira   abacuruzi ko kutandika ibiciro ku bicuruzwa  ari ukunyuranya n’itegeko kandi bihanirwa,Uwumukiza Beatrice uyobora Ikigo RICA niwe ukomeza.

Yagize ati “Abacuruzi bagomba kumanika ibiciro,bakabigaragaza ku buryo abaguzi bose babibona mbere y’uko banakubaza ngo iki kigura angahe,baka bashobora kubyibonera mu iduka aho bimanitse ku mugaragaro.Mu itegeko birahari,biragaragara iyo utabyubahirije uba wakoze ibinyuranije n’itegeko kandi birahanirwa.”

Kwandika ibiciro ku bicuruzwa bigenwa n’itegeko rirebana n’ihiganwa no kurengera umuguzi mu Rwanda,ariko hari abasanga ari rimwe mu mategeko yubahirizwa ba bake kandi n’abatayubahirije birasa n’aho nta nkurikizi.

Tito DUSABIREMA