Ibihugu bikennye n’ibirimo intambara ku isonga mu kugira umubare mwinshi w’imfu z’ababyeyi

Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS, yagaragaje ko mu 2020, ibihugu bikennye cyangwa ibirimo amakimbirane biri ku isonga mu kwibasirwa cyane n’imfu z’ababyeyi ku Isi.

Iyi raporo yasohotse kuri uyu wa Kane tariki 23 Gashyantare 2023, yerekana ko imfu nyinshi z’ababyeyi ziterwa no kuva bikabije, ubwandu [infection], gukuramo inda mu buryo butizewe ndetse n’izindi ndwara nka virus itera Sida zishobora kwirindwa.

Munsi y’ubutayu bwa Sahara hari abagore bapfa babyara cyangwa batwite bangana na 70% y’abo ku Isi bose.

Uyu mubare ukubye inshuro 136 abo muri Australia na New Zealand.

Syria, Somalia, Sudan y’Epfo, Sudan na Yemen byibasiwe n’intambara, byihariye ababyeyi benshi bapfa babyara cyangwa batwite.

Gusa mu Rwanda hagiye hashyirwaho  gahunda zitandukanye zo kugabanya imfu ku babyeyi batwite, zirimo kwipimisha byibuze inshuro 4, gukurikiranirwa hafi n’abajyanama b’ubuzima ku mpiduka zimwe umugore utwite abona, kwirinda indwara ya maraliya n’ibindi.

Iyi Raporo ya OMS kandi igaragaza ko ku Isi yose abagore ibihumbi 287 bapfa, ni ukuvuga abagera kuri 800 buri munsi n’umwe buri minota ibiri, kubera gutwita cyangwa kubyara.

Umuyobozi wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko igihe cyo gutwita ari icy’icyizere n’ibyiza ku bagore bose, ariko bibabaje kuba hari miliyoni hirya no hino ku Isi bagihurira n’akaga muri ibi bihe.

OMS yagiriye inama abagore ko bakurikirana ibirebana n’ubuzima bwabo bw’imyororokere, by’umwihariko ku gufata icyemezo cyo kubyara.

Umuryango w’Abibumbye utangaza ko ikigero cy’abagore bapfa babyara kingana n’imfu 223/100,000 mu 2020, intego ni uko bazaba bari munsi ya 70/100,000 mu 2030.

 Yvette Umutesi