Nta jambo bagira ku giciro cy’umusararuro w’umuceri-Amaganya y’abahinga bahendwa bakagurisha bahomba

Hari abahinzi b’umuceri bavuga ko  bakigorwa n’ikiguzi cy’ifumbire n’ubwo ibageraho hariho nkunganire ya leta.

Ibi ngo bituma bahingira mu bihombo kuko guhendwa n’inyongeramusaruro byiyongeraho no kutagira ijambo  ku giciro cy’umusaruro  w’umuceri ku isoko.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi RAB cyumvikana nkititeguye korohereza abahinzi b’umuceri ku giciro cy’ifumbire ahubwo kikagira Inama abahinzi ko bakwiye gukoresha neza ubutaka n’inyongeramusaruro bityo umusaruro ukiyongera ibyo bihombo ntibigaragare.

REBA INKURU IRAMBUYE MU MASHUSHO