Abanyarwanda baba muri Sudani basabwe kwitwararika bitewe n’intambara

Ambasade y’u Rwanda muri Sudani yasabye Abanyarwanda bahatuye gukomeza kwitwararika muri iki gihe hari kubera intambara.

Hashize iminsi micye muri iki gihugu hari kubera intambara hagati y’umutwe witwara gisirikare witwa Rapid Support Forces (RSF), n’igisirikare cya Sudan mu murwa mukuru Khartoum ndetse no mu ntara ya Darfur.

Mu itanagzo ryasohowe na Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Mata 2023, ivuga ko iri gukurikiranira hafi iyi ntambara isaba abanyarwanda bahatuye kwitwararika.

Iti “Ambasade y’u Rwanda muri sudani ikomehe gukurikirana intambara iri kubera muri iki gihugu . Irabasa abanyarwanda bahatuye gukomeza kwitwararika ku bw’umutekano wano. Ni muri urwo rwego ibasaba gukomeza kuyisangiza amakuru y’umutekano wabo no kuyimenyesha aho baherereye muri iki gihe.”

Umutwe wa RSF utegekwa n’umutegetsi wungirije wa Sudan, Jenerali Mohamed Hamdan Dagalo, uzwi cyane nka Hemedti mu gihe  imitwe yo mu gisirikare cya Sudan ishyigikiye umutegetsi wa Sudan wo muri iki gihe, Jenerali Abdel Fattah al-Burhan.

Imirwano hagati y’umutwe wa RSF n’igisirikare cya Sudan, yatangiye nyuma y’uko uruhande rwa Burhan n’urwa Dagalo zinaniwe kumvikana ku buryo bwo kwinjiza mu gisirikare cya Leta ingabo zisaga ibihumbi ijana za RSF zigenzurwa na Dagalo.

Uyu ni umutwe wahoze ari uw’aba-Janjaweed wafashije cyane ubutegetsi bwa Omar Bashir, nyuma ukaza kwifatanya n’igisirikare kumuvana ku butegetsi mu 2019.