Ikipe y’igihugu ya Argentina yakomeje urugendo rwo gushaka kwisubiza Igikombe cy’Isi cya 2026, nyuma yo gutsinda u Busuwisi ibitego 3-1 nyuma y’iminota 120, mu mukino wa 1/4 wabereye i Kansas City muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Intsinzi yayihesheje itike ya 1/2, aho izahura n’u Bwongereza.
Argentina yatangiye umukino isatira cyane maze ku munota wa 10 ibona igitego cyatsinzwe na Alexis Mac Allister ku mupira wari utewe muri koruneri na Lionel Messi. Iki gitego cyatumye Messi agera ku mipira 10 yavuyemo ibitego mu mateka y’Igikombe cy’Isi.
Nubwo Argentina yagenzuraga umukino, u Busuwisi ntibwacitse intege. Ku munota wa 67, Dan Ndoye yishyuriye Abasuwisi igitego, ibintu byasubije amakipe yombi ku ntsinzi inganya 1-1, bituma umukino urushaho gukomera.
Icyakora, ibintu byahindutse ku munota wa 72 ubwo Breel Embolo yerekagwa ikarita ya kabiri y’umuhondo, ihita ihinduka umutuku nyuma yo gusuzumwa na VAR. Umusifuzi yari yabanje guha Leandro Paredes ikarita y’umuhondo, ariko amashusho agaragaza ko Embolo yari yigushije agamije gushuka umusifuzi. Hakoreshejwe itegeko rishya rya FIFA ryemerera VAR gukosora ikarita yahawe umukinnyi utari wo, Embolo ahita yirukanwa, asiga u Busuwisi rukina n’abakinnyi 10. Icyo cyemezo cyakuruye impaka zikomeye mu bakunzi ba ruhago no ku mbuga nkoranyambaga.
Mu minota 90 isanzwe nta kipe yongeye kubona igitego, bityo amakipe ajya mu minota 30 y’inyongera.
Mu gice cya kabiri cy’iyo minota, ku munota wa 112, Julián Álvarez yatsinze igitego cyiza cyane cyahesheje Argentina kongera kuyobora umukino. Mu gihe Abasuwisi bashakaga kwishyura, Lautaro Martínez asoza akazi atsinda igitego cya gatatu ku munota wa 120+1, ashyiraho iherezo ry’umukino.
Nubwo Argentina yishimiye kugera muri 1/2, umukino wongeye kugaragaza ko iyi kipe ikomeje kugorwa no gutsinda amakipe ifatwa nk’ayoroheje. Muri iri rushanwa yabanje kubabazwa na Cap-Vert, iza gukomeza isezereye Misiri bigoranye, mbere yo kongera gukenera iminota y’inyongera ngo isezerere u Busuwisi.
Nyuma yo gusezerera u Busuwisi, Argentina izacakirana n’u Bwongereza muri 1/2 cy’Igikombe cy’Isi, mu gihe undi mukino uzahuza u Bufaransa na Espagne.

