U Rwanda rwasangije Afurika inyungu iri mu koroshya ishoramari

Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente asanga   abayobozi muri za guverinoma bakwiye kwibuka ko bafite inshingano zo kuba umusemburo w’iterambere ry’urwego rw’abikorera muri Afurika.

Ibi Minisitiri w’intebe yabigarutseho mu nama y’abanyamigabane b’ihuriro Nyafurika rigamije gutera inkunga imishinga y’ibikorwa remezo kuri uyu mugabane rizwi nka  ‘Afurika 50’.

Kuba ibikoresho byifashishwa mu kubaka ibikorwa remezo ibyinshi bituruka hanze kandi bikagera imbere mu gihugu bihenze, bibonwa na bamwe mu bikorera nk’imbogazi ituma abo mu rwego rw’abikorera bagenda biguru ntege mu gushora imari mu bikorwa remezo.

SHYAKA Micheli Nyarwaya ni umuyobozi wungirije wa Kompanyi y’ubwikorezi ikura ibikorwa byifashishwa mu kubaka ibikorwaremezo ‘Pan African Logistics’ aragaragaza igikenewe kugira ngo haboneke abikorera bashobora imari mu bikorwaremezo.

Aragira ati “Ibicuruzwa Kuzava mu Bushinwa bikarinda bigera Dar es salaam cyangwa Mombasa,haba ari ahantu hanini cyane ariko nanone iyo bigeze Dar es salaam bisaba kuba dufite amakamyo yacu,birasaba rero ko tugira indege zacu zitwara imizigo, birasaba ko tugira imodoka nini zacu.”

 Ihuriro Nyafurika rigamije gutera inkunga ibikorwaremezo muri Afurika ‘Africa 50’ rigaragaza ko uretse imishinga ryamaze kugiramo uruhare mu bihugu bitandukanye birigize hari n’indi mishanga minini 12 rugomba gutera inkunga,iyo mishanga yiganjemo kubaka imihanda,ibiraro ndetse n’imihanda ya Gari ya Moshi.

Akenwumi Adesina usanzwe ayobora Banki nyafurika itsura amajyambere aratanga urugero rw’ikiraro kinini kizahuza Kongo Kinshasa na Kongo Brazaville.

Yagize ati“Mutekereze ku muhanda uhujwe n’ikiraro uzaca hejuru y’uruzi rwa Kongo uzahuza Brazaville na Kinshasa uyu mushinga umuterankunga wayo wa mbere ni banki nyafurika itsura amajyambere ikaba n’umufatanyabikorwa.Uzashyiraho uburyo bw’ubwikorezi buhuriweho kandi bukenewe muri Afurika yo hagati.”

Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente asanga abayobozi muri za Guverinoma nabo bakwiye kumva uruhare rwabo mu gushoboza u Rwego rw’abikorera gutera imbere,umukuru wa Guverinoma atanga urugero ku Rwanda rworohereza abashaka gushora imari mu Rwanda kugeza aho ruje mu myanya ya mbere muri Afurika.

Ati “Inshingano zacu nk’abayobozi muri za guverinoma ni ugutuma urwego rw’abikorera rutera imbere.Iyi niyo mpamvu guverinoma y’u Rwanda,mu buryo buhoraho ihora ishakisha impinduka mu guteza imbere urwego rw’ishoramari.Nk’uko mubizi uyu munsi turi ku mwanya wa mbere mu koroshya ishoramari mu karere,tukaba aba kabiri muri Afurika n’aba 29 ku isi.”  

Ihuriro Nyafurika rigamije gutera inkunga ibikorwaremezo muri Afurika ‘Africa 50’ rigizwe n’ibihugu 27, kongeraho banki nyafurika itsura amajyambere ndetse na Banki 2 z’ibihugu,u Rwanda rukaba rwarinjiye muri iri huriro mu mwaka ushize wa 2018.

Tito DUSABIREMA