Sir Kim Darroch wari uhagarariye Ubwongereza muri Amerika yeguye ku mirimo ye, nyuma y’ubutumwa bwe bw’ibanga bwagiye ahagaragara bunenga ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump.
Ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga mu Bwongereza byemeje ko Sir Kim yegura kuri uyu wa gatatu.
Sir Kim yavuze ko ashaka kwerekana ko ibiri kuvugwa nta shingiro bifite, kandi ko kujya ku hanze k’ubutumwa byatumye yumva bitakimushobokeye gukomeza imirimo ye.
Kubera ubwo butumwa bwa ’emails’, ku rubuga rwa Twitter, Perezida Trump yagaragaje umujinya avuga ko Sir Kim ari “umuntu w’igicucu cyane”.
Bwana Trump yanenze ndetse na Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Theresa May ahereye ku byatangajwe na Ambasaderi Sir Kim.
BBC yanditse ko Jeremy Hunt, umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza, yaraye avuze ko Perezida Trump “yasuzuguye” Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza n’igihugu cy’Ubwongereza.
Ubutumwa bwa Amb. Sir Kim bwasohowe n’ikinyamakuru Daily Mail, ni ubwo yandikiye abayobozi be i Londres mu bihe bitandukanye kuva mu mwaka wa 2017 kugeza ubu.
Mu butumwa bwe, yavuze ko ibiro bya Perezida w’Amerika bya White House ntacyo bishoboye ndetse ko muri rusange bidakora. Yabivuze anenga politiki z’ubuyobozi bwa Bwana Trump ku bibazo binyuranye ku isi.
Amb. Sir Kim Darroch yari ahagarariye Ubwongereza muri Amerika kuva mu mwaka wa 2016.