U Bufaransa na EU ntibagomba gukurikira icyemezo cya Amerika kuri Congo — Me Gasominari

Impuguke mu bibazo bya politiki yo mu karere k’Ibiyaga Bigari, Me Gasominari Jean Baptiste, yavuze ko kuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika zarafashe umurongo usa n’ushyigikira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bibazo byo mu Burasirazuba bw’icyo gihugu, bidakwiye guhatira u Bufaransa n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) gufata uwo murongo nk’itegeko.

Mu kiganiro yagiranye na KT Radio, Me Gasominari yasobanuye ko inyungu za Amerika mu karere zitandukanye n’iz’ibihugu by’u Burayi, nubwo hari aho bihurira. Yavuze ko buri ruhande rugira uburyo rubona ikibazo ndetse n’icyo rushyira imbere mu gushaka igisubizo.

Ibi yabivuze nyuma y’amagambo yatangajwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, mu nama ya Africa Forward Summit yabereye i Nairobi muri Kenya tariki ya 11 na 12 Gicurasi 2026. Perezida Macron yagaragaje ko ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa Congo kidashobora kurangizwa n’ibihano cyangwa gufata uruhande rumwe, ahubwo ko gikwiye gukemurwa binyuze mu biganiro bihuriweho n’impande zose.

Me Gasominari yavuze ko Macron agaragaza ko inzira Amerika yafashe yo gushyira igitutu ku Rwanda no gufatira bamwe ibihano atari yo izatanga umusaruro witezwe. Yemeza ko ikibazo nk’iki kidashobora gukemurwa no gukorana n’uruhande rumwe gusa, wirengagije ibyo urundi ruhande rusaba cyangwa rugaragaza nk’impamvu z’amakimbirane.

Yasobanuye ko Perezida Macron yavuze ku ruhare rw’imitwe itandukanye iri muri Congo, harimo AFC/M23 ndetse na FDLR, agaragaza ko impande zose zikwiye kwicarana zikaganira ku bibazo byose bihari kugira ngo haboneke amahoro arambye.

Ku bijyanye n’umubano hagati y’u Bufaransa na Amerika, Me Gasominari yavuze ko kuba bafite uburyo butandukanye bwo kubona ikibazo cya Congo bitateza ubushyamirane hagati yabo. Yavuze ko ibi bihugu bisanzwe bifite inyungu zitandukanye bitewe n’aho biherereye n’uruhare rwabyo ku rwego mpuzamahanga.

Yongeyeho ko ibiganiro bya politiki ari byo byonyine bishobora kurangiza ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa Congo, kuko intambara imaze imyaka myinshi idatanga igisubizo. Yagaragaje ko amafaranga menshi amaze gushorwa muri iyi ntambara ndetse n’ubwitabire bw’ibihugu byinshi bitigeze biyihagarika.

Me Gasominari yavuze kandi ko hari ibimenyetso byerekana ko impande zihanganye zishobora kuba zitangiye gukurikiza ibyemeranyijwe mu biganiro biheruka kubera i Washington, aho bivugwa ko abarwanyi ba AFC/M23 bamaze kuva mu bice bimwe bari barafashe kugira ngo ibiganiro bikomeze mu mwuka mwiza.

Yasoje avuga ko amahoro arambye muri Congo azagerwaho gusa binyuze mu biganiro bya politiki no kumvikana hagati y’impande zose zifitanye ikibazo, aho gukomeza kwiringira intambara n’ibihano bidatanga ibisubizo birambye.