Donado 49 yashyize hanze indirimbo nshya anateguza EP

Umuhanzi nyarwanda Donado 49 yashyize hanze indirimbo nshya yise “Hoya”, anatangaza ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze EP nshya ateganya kumurikira abakunzi b’umuziki mu minsi iri imbere.

Donado 49 ni umwe mu bahanzi bamaze igihe mu muziki nyarwanda, dore ko yatangiye ibikorwa bye bya muzika ahagana mu mwaka wa 2010. Mu rugendo rwe rw’umuziki, yagiye akora indirimbo zitandukanye zamufashije kumenyekana cyane mu bakunzi b’injyana ya Hip Hop na Afrobeat.

Mu ndirimbo ze zakunzwe harimo iyitwa “Reka Imikino” ndetse na “Paris” aheruka gushyira hanze, yakiriwe neza n’abakunzi be kubera uburyo yari yakozwemo ndetse n’ubutumwa buyirimo.

https://youtu.be/E11NiizNs7w?si=M1dUc_yGCeSCX-2K

Indirimbo nshya “Hoya” ije ikurikira ibikorwa byinshi uyu muhanzi amaze iminsi akora, aho bamwe mu bamukurikiranira hafi bavuga ko ari mu gihe cyo kongera kwigaragaza cyane ku isoko ry’umuziki nyarwanda. Iyi ndirimbo igaragaramo injyana igezweho ndetse n’uburyo bwo kuririmba busanzwe buranga Donado 49.

Uyu muhanzi yavuze ko EP ateganya gushyira hanze izaba iriho indirimbo zitandukanye zakozwe mu buryo bwihariye, kandi ko azagenda atangaza andi makuru ajyanye n’itariki izasohokeraho mu minsi iri imbere.

Abakunzi ba Donado 49 bavuga ko bishimiye kongera kubona ibikorwa bishya bye, cyane cyane nyuma y’igihe gito yari amaze adashyira hanze indirimbo nshya nyinshi.