Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Filimi ya Avatar yongeye kwisubiza umwanya wa mbere mu zinjiza agatubutse kurusha izindi - FLASH RADIO&TV

Filimi ya Avatar yongeye kwisubiza umwanya wa mbere mu zinjiza agatubutse kurusha izindi

Filimi ya kompanyi ya Blockbuster yitwa Avatar, yisubije umwanya wa mbere nka filimi yinjiza akayabo ku Isi nyuma y’uko yongeye kumurikwa mu Bushinwa.

Iyi filimi ikinwe ishingiye kuri siyansi yasohotse mu 2009 yamaze imyaka 10 ariyo yinjiza cyane ku Isi, ariko mu 2019 iyitwa Avengers:Endgame iyicaho.

Nyuma yo kongera kumurikwa ku isoko rinini kurusha ayandi ku Isi mu kureba filimi mu gihugu cy’u Bushinwa.

Kugurwa kwayo byarenze byarenze miliyari $2.8 mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje.

Kuva icyorezo cya Covid-19 cyatangira guheza abantu mu ngo igihugu cy’u Bushinwa cyahindutse isoko rinini ryo kureba filimi.

Avatar yayobowe na James Cameron, kuwa gatanu ushize gusa yungutse miliyoni $4 ihita ica kuri Endgame, nk’uko bivugwa na Walt Disney kompanyi yayikwirakwije.

Disney niyo nyiri izi filimi zombi nyuma yo kugura igisata cy’imyidagaduro cya Fox mu 2019.

Ni nayo nyiri filimi ya Titanic, ya gatatu muri filimi zinjiza amafaranga menshi.