Nyuma y’imyaka isaga ine atabarizwa ku butaka bw’u Rwanda, Karangwa Lionel wamamaye nka Lil G yasesekaye ku kibuga cy’indege i Kanombe maze yizeza abakunzi be ko agiye kubaha imiziki doreko ngo usibye kuba bamukumbuye nawe urukumbuzi ari rwose.
Lil G yerekeje muri Pologne mu mwaka wa 2022 akaba yari amazeho hasi imyaka ine ariho abarizwa. Ubwo yageraga i Kanombe kuri uyu wa mbere, Lil G yakiriwe na nyina umubyamara wenyine dore ko ibyo kuza kwe bisa nkibyari byagizwe ibanga.
Amakuru dukesha igihe nuko bimwe mu biteye Lil G kugaruka i Kigali harimo gusura umuryango we ndetse no gusubukura ibikorwa bye bya muzika.



