Zari wamamaye cyane ubwo yakundanaga n’umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania, banabyaranye abana babiri, biyongera kuri batatu yabyaranye n’umugabo we wa mbere,nubwo akuze mu myaka abaracyamubonamo itoto.Yasangije abakunzi be amafoto ari mu bihe byiza biteza impaka.
Zari ubu ari mubiruhuko mugihu cya Kenya,amafoto yifotoje yambaye bikini akomeje kuvugisha benshi mubakoresha imbugankoranyambaga, abenshi bashimangira ko agitemba itoto ndetse akeneye undi mugabo wa Gatatu.
Kuva Zari yatandukana na Diamond, yagiye agaragaza kenshi ko ari mu rukundo n’undi musore yihebeye ariko kugeza magingo aya ntaragaraza isura ye.
Zari aba muri Afurika y’epfo ari naho akorera imirimo ye y’ubucuruzi ndetse akaba ari naho abana n’abana be batanu harimo babiri yabyaranye na Diamond.