Kenya: Ishyaka UPA rya Matiang’i ryashimangiye ko rishyigikiye Ruto

Ishyaka United Progressive Alliance risanzwe ribogamiye kuri Fred Matiang’i wahoze ari somaho mbike wa perezida Uhuru Kenyatta, ryatangaje ko ubu rishyigikiye Perezida William Ruto mu nyungu z’abanya-Kenya.

Iri shyaka ubusanzwe risanzwe rishyigikiye umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi Raila Odinga, ryavuze ko ubu rishyize imbere inyungu z’igihugu.

Ikinyamakuru The Star cyanditse ko Perezida w’iri shyaka usanzwe ategeka intara ya Nyamira, bwana Amos Nyaribo, yavuze ko gushyigikira gahunda za perezida uriho bitavuze ko batandukanye na Raila Odinga.

Iri shyaka rivuga ko kuwa mbere w’iki cyumweru  ryakoze inama rikanzura ko rigomba gushyigikira guverinoma iriho, ikabasha kugeza kubaturage ibyo bemerewe ihangana rikazaza nyuma.

Iri shyaka ryavuze ko ritazajya mu ihuriro Kenya Kwanza cyangwa se mu ishyaka UDA rya perezida Ruto, bashaka gushyigikira gahunda za leta gusa.

Iri shyaka UPA ryahise ritangaza ko ryivanye mu myigagarambyo karundura ya Raila Odinga, izaba tariki 20 Werurwe 2023, igamije kwamagana ubutegetsi buruho muri Kenya.

Guverineri Nyaribo amaze iminsi n’ubundi agaragaza ko ashishikajwe no guteza imbere abaturage bamutoye, kurusha kwirirwa ari mu mihanda mu myigaragambyo itagize icyo imariye rubanda.

Ihuriro Azimio ryamubwiye ko kuba arivuyemo kare ari byiza kuko n’ubundi amaze igihe agaragara nk’ingwizamurongo yishakira imyanya mu butegetsi, mbese ngo akunda gukeza abimye kubera ubwoba bwo gutakaza akazi nka guverineri.