Inyama zigiye kurushaho guhenda kubera amabwiriza mashya yashyizweho- Abacuruzi bazo

Bamwe mu bacuruzi b’inyama basabye ko bahabwa igihe gihagije cyo kwitegura, gushyira mubikorwa amabwiriza avuga ko inyama zemewe gucuruzwa ari izanyuze muri firigo.

Kuwa Kabiri tariki 14 Werurwe 2023, nibwo Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa no kurengera Umuguzi (RICA), rwasohoye itangazo rivuga nta bagiro ryemerewe gucuruza inyama itamaze amasaha 24 muri firigo.

Ni icyemezo gikomeje kutavugwaho rumwe muri Rubanda, kuko abatari bacye mu banyarwanda kuva cyera ngo bikundira inyama zibagiweho zitakonjeshejwe, kandi ko nta ngaruka ngo byabagizeho.

Umwe ati “ Igihe twaziririye ntawe turumva ngo zamuteye indwara.”

Mugenzi we ati “ N’abakera inyama barazinzikaga ntabwo bazishyiraga muri firigo .”

Undi nawe ati “Kuva cyera inyama bakibaga ako kanya niyo nyama yaryohaga cyane, ariko iyo inyama yaraye muri firigo iba yabaye nabi ntabwo iba iryoshye neza.”

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa no kurengera Umuguzi (RICA), rusobanura ko inyama zitanyuze mu byuma bikonjesha byibura amasaha 24, zishobora kugira ingaruka kuwaziriye kuko inyama z’itungo rikibagwa ziba zigifite utunyabuzima tutarapfa, bityo tukaba twakwanduza uziriye, nko kuba yakwandura inzoka ya Teniya.

 Nonese ko Abavaterineri babanza gupima itungo rigiye kubagwa, izi mpungenge zishigiye kuki?

Mbabazi Olivier ni veterineri mu ibagiro rya Nyabugogo ryitwa SABAN.

Ati “Yego itungo mbere y’uko ribagwa turabanza tukaripima na nyuma y’uko ribagwa nabwo tukaripima, ariko ibizamini dukora hari ibyo tuba tutakoresheje ‘microscope’  kandi hari indwara ziba ziri mu maraso.”

Kur uhande rw’abacuruzi b’inyama bamwe muri bo bagaragaje ko bakeneye igihe gihagije cyo kwitegura, bakishakamo ubushobozi butuma babasha kubahiriza  amabwiriza yo  gucuruza inyama zanyuze mu byuma bikonjesha.

Bavuga ko kubasaba kubahiriza aya mabwiriza muburyo buhutiyeho bishobora gutuma ingano z’inyama bacuruza zigabanuka, bityo n’igiciro cyazo ku isoko kigatumbagira.

 Kanyambo Prosper ni Perezida w’Abacuruzi b’inyama muri Kigali bakorana n’ibagiro rya Nyabugogo SABAN

Ati Aya mabwiriza twayakiriye neza usibye ko dufite imbogamizi nk’abacuruzi, twebwe ibagiro rya Saban ntabwo rirabyitegura kuburyo ryabasha gukonjeshereza abacuruzi. Ubundi dusanzwe dukoresha (tubagisha ) inka 150 ku munsi, ariko ubu kubera ubushozi bafite bwa ‘chambre froide’ (firigo) turimo gukoresha inka 100. Ubwo urumva ko inyama ziragera hanze ibiciro bizamuke.”

Undi Mucuruzi w’inyama i Nyabugogo uzwi ku izina rya Kazungu, yavuze ko bisaba imbaraga guhindura imyumvire y’abaturage bamaze igihe barihebeye inyama zako kanya.

Ati “ Iyo zaraye muri firigo batekereza ko ziba zapfuye, kuko bumva ko inzima ari ukuzibona zikibagwa.”

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa no kurengera Umuguzi (RICA), ruvuga ko kubuza abantu gucuruza inyama zitabanje gukonjeshwa nibura amasaha 24 muri Firigo, bigamije  kubahiriza ibipimo mpuzamahanga by’ubuziranenge, no kurengera ubuzima bw’abantu kandi ko abacuruzi b’inyama hashize igihe barabimenyeshejwe.

Uwumukiza Beatrice ni umuyobzi wa RICA

Ati “Abashinzwe ririya bagiro rya Nyabugogo twaganiriye igihe kinini, tunemeza n’itariki bizatangiriraho twari mu nama twabyemereje hamwe.”

Hiryo no hino mu gihugu aho bacururza inyama ikilo cyazo kiri hagati y’amafaranga 3,000 na 5,000 bitewe n’ubwoko bwazo n’isoko ry’aho uziguriye.

Kuba abacuruzi b’inyama bategetswe gucuruza gusa izanyujijwe mu byuma bikonjesha hari impungenge ko ikiguzi cyazo kigiye gutumbagira.

Abareberaa ibantu ahirengeye bagaragaza ko amabwiza ashobora kuzakomwa mu nkokora no kuba mu byaro ibyuma bikonjesha ari bicye, kandi hamwe na hamwe hakaba hataragera umuriro w’amashanyarazi naho uri ugakunda kubura,  hakiyongeraho no kuba hakiri na benshi bihebeye  inyama  yabazwe uwo munsi.

Daniel Hakizimana