Ikipe Perezida Kagame yakinagamo yatsinze iya FIFA ibitego 3-2

Ikipe y’u Rwanda irimo Perezida Paul Kagame yatsinze iya Gianni Infantino uyobora FIFA, ibitego 3-2 byatsinzwe n’umunya-Nigeria  Jay Jay Okocha.

Ni umukino wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Werurwe 2023, kuri Kigali Pelé Stadium, ukaba wafunguye irushanwa rihuza impuzamashyirahamwe 6 zigize FIFA, hakiyongeraho iy’u Rwanda  n’iya FIFA.

U Rwanda rwatsinze uyu mukino ku bitego 3-2 rukomeza mu kindi cyiciro.

Umunya-Nigeria Augustine Azuka Okocha wamamaye nka Jay-Jay Okocha, ni we watsindiye u Rwanda ibitego bitatu byabonetse muri uyu mukino.

Okocha w’imyaka 49 yakiniye amakipe anyuranye arimo Paris Saint-Germain F.C. yo mu Bufaransa na Hull City yo mu Bwongereza.

Ikipe ya FIFA yo yatsindiwe n’Umunya-Brazil Marcos Evangelista de Morai [Cafu].

 Uyu munyabigwi ukina yugarira anyuze ku ruhande rw’iburyo, yanyuze mu makipe atandukanye arimo AC Milan na AS Roma yo mu Butaliyani.

Ikipe y’u Rwanda itozwa na Mashami Vincent usanzwe ari Umutoza wa Police FC, wanabaye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi. Irimo Perezida Kagame; Jay Jay Okocha; Jimmy Mulisa, Karekezi Olivier, Murangwa Eugène, Nshimiyimana Eric, Kayiranga Jean Baptiste, Ngabo Albert bakiniye Amavubi; Mateso Jean de Dieu utoza Kiyovu Sports; Nizeyimana Olivier uyobora FERWAFA; Nyinawumuntu Grace uyobora Siporo mu Irerero rya Ruhago rya Paris St Germain mu Rwanda n’abandi.

Iri rushanwa ribanjirije inteko rusange ya 73 y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi  FIFA, izabera muri BK Arena kuwa Kane w’iki Cyumweru tariki 16 Werurwe 2023.

 Iyi nteko izitabirwa n’abasaga 2.000 barimo abayoboye amafederasiyo 209 y’abanyamuryango ba FIFA, abakanyujijeho mu mupira w’amaguru barimo umunya-Cameroun Eto’o Fils n’abandi.