Perezida Kagame na Infantino wa FIFA bafunguye Kigali Pele Stadium

Perezida Kagame ari kumwe na Perezida wa FIFA Gianni Infantino, bafunguye Stade ya Kigali ivuguruwe, yahawe izina rishya rya Kigali Pele Stadium, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Werurwe 2023.

Iyi stade yahinduriwe izina nyuma yo kuvugururwa, kuko yahoze yitwaStade yaKigali.

 Ni umuhango ukurikirwa n’irushanwa rihuza impuzamashyirahamwe 6 zigize FIFA, hakiyongeraho iyu Rwanda iri kugaragaramo abambaye umwambaro w’icyatsi n’iya FIFA.

Iri rushanwa ribanjirije inteko rusange ya 73 y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi  FIFA, izabera muri BK Arena kuwa Kane w’iki Cyumweru tariki 16 Werurwe 2023.

 Iyi nteko izitabirwa n’abasaga 2.000 barimo abayoboye amafederasiyo 209 y’abanyamuryango ba FIFA, abakanyujijeho mu mupira w’amaguru barimo umunya-Cameroun Eto’o Fils n’abandi.