Umuryango Nyarwanda ushinzwe kurwanya indwara zitandura, RNCDA, watangaje ko ushyigikiye ingamba Leta y’u Rwanda yafashe zo gukaza ubugenzuzi no kurwanya inzoga zitemewe, uvuga ko ari intambwe ikomeye mu kurengera ubuzima bw’abaturage.
Mu itangazo ryo ku wa Kabiri, tariki ya 18 Kanama 2026, RNCDA yashimye Minisiteri y’Ubuzima n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ibiribwa n’Imiti, ku kongera ubugenzuzi, gufunga inganda zitubahiriza amabwiriza no gukura ku isoko inzoga zikekwa kuba zishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage.
Mu byumweru bishize, inzego za Leta zakajije ubugenzuzi ku bakora, abacuruza ndetse n’abagurisha inzoga, by’umwihariko abakekwaho gukora cyangwa gukwirakwiza inzoga zitubahiriza ibisabwa.
Kuva ku wa 2 Kanama, amasosiyete arenga 140 yarafunzwe, mu gihe ibirango byinshi by’inzoga byakuwe ku isoko. Izi ngamba zafashwe mu gihe hakomeje kugaragara impungenge ku ngaruka inzoga zitemewe zishobora kugira ku buzima bw’abaturage.
Inzego z’ubuzima zatangaje ko kuva mu ntangiriro za 2026, abantu barenga 50 bamaze gupfa nyuma yo kunywa inzoga zitemewe, mu gihe abarenga 100 batakaje ubushobozi bwo kubona. Abandi barenga 500 na bo bageze kwa muganga nyuma yo kunywa izi nzoga.
RNCDA yavuze ko ikibazo kitagarukira gusa ku nzoga zitemewe cyangwa zidafite ubuziranenge, ahubwo ko no kunywa inzoga ubwabyo bifitanye isano n’indwara nyinshi n’ibindi bibazo by’ubuzima.
Uyu muryango wagaragaje ko amakuru y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, WHO, agaragaza ko inzoga ari ikinyabutabire gishobora kwangiza umubiri, kikagira ingaruka ku mitekerereze ndetse kikaba cyatuma umuntu azishingikirizaho.
Inzoga zifitanye isano n’ibibazo by’ubuzima birenga 200, birimo indwara z’umutima n’imitsi y’amaraso, indwara z’umwijima, izifata imikorere y’umubiri ndetse na kanseri zitandukanye.
Ku rwego rw’isi, kunywa inzoga bifitanye isano n’impfu zigera kuri miliyoni eshatu buri mwaka, kandi ni kimwe mu bintu byongera ibyago byo kurwara indwara zitandura.
RNCDA yanagaragaje ko inzoga zikorwa mu buryo butemewe n’amategeko zishobora kuba zigize hafi 25% by’inzoga zose zinyobwa ku rwego rw’isi, ibintu bituma kuzigenzura no kuzirwanya bikomeza kuba ikibazo gikomeye.
Uyu muryango wavuze ko gahunda u Rwanda rurimo yo kurwanya inzoga zitemewe ijyanye n’ingamba mpuzamahanga zigamije kugabanya ingaruka ziterwa n’inzoga hagati ya 2022 na 2030.
Muri izo ngamba harimo kongera imisoro ku nzoga, kugabanya kwamamaza kwazo mu bitangazamakuru no kugenzura uburyo ziboneka ku isoko, by’umwihariko mu rwego rwo kurinda urubyiruko.
RNCDA yavuze ko kurinda abaturage ibicuruzwa bishobora kubangiza no kugabanya ibintu byongera ibyago by’indwara ari ingenzi mu guteza imbere ubuzima bw’abaturage no kugabanya impfu zishobora kwirindwa.
Uyu muryango wiyemeje gukomeza gukorana na Leta, imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’abandi bafatanyabikorwa, mu gushyiraho no gushyira mu bikorwa ingamba zishingiye ku bimenyetso zigamije kugabanya ikoreshwa ry’inzoga n’ingaruka zazo ku buzima bw’abaturage.

