Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yahagaritse by’agateganyo gushyira mu bikorwa imisoro mishya ya 50% ku bicuruzwa bimwe na bimwe bituruka muri Canada, nyuma y’uko ibiganiro hagati y’ibihugu byombi bigaragaje ko bishobora kugera ku masezerano y’ubucuruzi.
Trump yatangaje ko iyo misoro yari iteganyijwe gutangira gukurikizwa mu gitondo cyo ku wa Gatatu, tariki ya 19 Kanama 2026, ariko ko yayihagaritse mu gihe cy’iminsi itatu kugira ngo impande zombi zibone umwanya wo kurangiza inyandiko zisabwa kugira ngo amasezerano yemezwe burundu.
Trump yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada zageze ku bwumvikane, ariko ko hakiri ugutegereza ko inyandiko z’amasezerano zirangizwa. Ibi byatumye habaho ihagarikwa ry’igihe gito ry’imisoro yari gutera impungenge abacuruzi n’inganda zo muri Canada.
Iyo misoro ya 50% yari igenewe ibicuruzwa bya Canada bifite agaciro kari hafi ya miliyari 20 z’amadolari ya Amerika, bikaba birimo ibicuruzwa bimwe by’inzoga, amata n’ibiyakomokaho, ibikoresho by’imikino nka hockey, ndetse n’ibikomoka ku biti.
Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney, na we yemeye ko ibiganiro byagize intambwe ikomeye, ariko agaragaza ko hakiri ibibazo bigomba gukemurwa mbere y’uko habaho amasezerano ya nyuma.
Carney yavuze ko impande zombi zikomeje gukora ku ngingo zitandukanye zirimo ubucuruzi, kubona amasoko, umutekano w’ubukungu n’ubucuruzi bukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Bityo, nubwo Trump yavuze ko ibihugu byombi bifite amasezerano, Canada yo ikomeza kugaragaza ko hakiri byinshi bigomba kurangizwa.
Ubuyobozi bwa Trump bwari bwatangaje ko iyo misoro mishya ari igisubizo ku byo Amerika ivuga ko ari ivangura ry’ubucuruzi Canada ikorera ibicuruzwa bya Amerika, cyane cyane mu nzoga, ibikomoka ku mata n’imodoka.
Iyo misoro yari gutera izamuka rikomeye ry’ibiciro ku bicuruzwa bimwe na bimwe byinjizwa muri Amerika, ndetse ikongera umwuka mubi wari usanzwe hagati y’ibihugu byombi, bifitanye umubano ukomeye mu by’ubucuruzi.
Mu gihe yatangazaga ihagarikwa ry’iyo misoro, Trump yanagarutse ku mushinga wa Keystone XL, umuyoboro wa peteroli wari ugamije guhuza Canada na Amerika.
Trump yagaragaje ko uwo mushinga ushobora kongera gusubukurwa, nubwo atatanze ibisobanuro birambuye ku buryo waba mu byumvikanyweho hagati y’ibihugu byombi. Keystone XL yari yarahagaritswe mu gihe cy’ubuyobozi bwa Perezida Joe Biden.
Iminsi itatu Trump yahaye impande zombi ishobora kuba ingenzi mu kumenya niba koko amasezerano y’ubucuruzi azasinywa cyangwa niba ikibazo cy’imisoro kizongera kubyuka.
Kugeza ubu, icyemezo cya Trump cyatumye habaho ituze ry’igihe gito mu mubano w’ubucuruzi hagati ya Washington na Ottawa. Ariko kubera ko amasezerano atarashyirwa ku murongo wa nyuma, haracyari impungenge ko ibiganiro byananirana maze imisoro igashyirwa mu bikorwa.
Iri hagarikwa kandi rihaye abacuruzi n’ibigo byo muri Canada umwanya wo kwirinda ihungabana ryihuse ryari guturuka ku misoro ya 50%, mu gihe abayobozi b’ibihugu byombi bakomeje ibiganiro bigamije gukemura amakimbirane y’ubucuruzi amaze igihe.

