Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yavuze ko kubaka ibikorwaremezo by’amazi, isuku n’isukura ari intambwe ikomeye mu kugeza serivisi ku baturage, ariko ashimangira ko kubyubaka byonyine bidahagije;agaragaza ko hagomba no kwitabwa ku micungire yabyo no gukurikirana niba bikoreshwa neza icyo byagenewe.
Ibi Dr Nsengiyumva yabivugiye mu nama Nyafurika yiga ku miyoborere mu bijyanye n’amazi, isuku n’isukura, yatangiye ku wa 18 Kanama 2026, izamara iminsi itanu.
Yagaragaje ko ikibazo cy’amazi, isuku n’isukura kigikomeye ku mugabane wa Afurika, aho abantu miliyoni 418 badafite serivisi z’ibanze z’amazi, miliyoni 779 badafite serivisi z’ibanze z’isuku, mu gihe abandi miliyoni 839 badafite uburyo bw’ibanze bw’isukura.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko nubwo hirya no hino muri Afurika hashyizwe imbaraga mu kubaka imiyoboro y’amazi, gucukura amariba no kubaka ibigo bitunganya amazi, hari ibikorwaremezo bimwe na bimwe bitagikora cyangwa bidatanga serivisi byari byaragenewe.
Ati: “Kubaka ibikorwaremezo ni ingenzi, ariko ahanini ibyo biba ari intangiriro gusa. Igipimo nyakuri cy’intsinzi ni ukureba niba ibyo bikorwaremezo bikora neza kandi bikageza serivisi ku baturage mu buryo burambye.”
Yavuze kandi ko imicungire idahagije y’ibikorwaremezo ishobora gutuma amafaranga menshi yashowe mu mishinga atakarira ubusa. Asanga imiyoborere myiza, gukusanya amafaranga mu mucyo no gucunga neza umutungo bishobora gufasha Afurika kubona amafaranga menshi yo gukomeza guteza imbere uru rwego.
Ku ruhande rw’u Rwanda, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Murwanashyaka Damien, yavuze ko amazi, isuku n’isukura ari inkingi y’ingenzi y’ubuzima rusange n’iterambere ry’ubukungu. Yashimangiye ko hakenewe ibikorwaremezo byizewe, bitekanye kandi birambye, aho kwibanda gusa ku kubaka byinshi.
Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko ikomeje gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye igamije kongera amazi meza agera ku baturage. Biteganyijwe ko mu 2029 igihugu kizaba gishobora gutunganya meterokibe ibihumbi 688 z’amazi meza.

