Za mpunzi u Rwanda rwemeye kwakira, 66 mu nzira yerekeza i Kigali

Indege itwaye Impunzi za mbere 66 yamaze guhaguruka ku kibuga cy’indege cya Misrata yerekeza i Kigali mu Rwanda, Biteganyijwe ko izi mpunzi ziragera mu Rwanda mu masaha ya Saa tatu n’igice z’ijoro.

Nizigera ku kibuga cy’Indege mpuzamahanga cy’indege cya Kigali zirahita zijyanwa mu nkambi i Gashora mu Karere ka Bugesera.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi ‘UNHCR’ muri Libya, ryatangaje ko “abenshi bari muri uru rugendo ari abana batari kumwe n’imiryango, abagore b’abapfakazi ndetse n’imiryango.”

Izi mpunzi zari zimaze imyaka myinshi mu mibereho mibi muri Libya, zizanwe mu Rwanda, igihugu cy’ituze n’umutekano.

Kuri uyu wa Kane nibwo zavuye mu nkambi zabagamo i Tripoli zerekeza Misrata ku kibuga cy’indege.

Amasezerano areba impunzi zimwe z’Abanyafurika zaheze muri Libya ziri mu mayira zishaka kujya i Burayi, yashyizweho umukono ku wa Kabiri tariki ya 10 Nzeri hagati y’u Rwanda, Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ‘AU’ n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR.

Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, KAMAYIRESE Germaine, yavuze ko nyuma y’uko mu 2017 Perezida Paul KAGAME yemeye kwakira impunzi z’Abanyafurika zari muri Libya zateshwaga agaciro bamwe bacuruzwa nk’abacakara abandi bagakorerwa iyicarubozo, impande zitandukanye zatangiye kuganira uko byakorwa.

Inkambi ya Gashora isanzweho kuko yifashishijwe mu kwakira ibihumbi by’impunzi z’Abarundi mu 2015.

Irimo ibyangombwa nk’ibibuga by’imikino, aho kurara n’ibindi nkenerwa, ubu irimo kongererwa ubushobozi kugira ngo izakire izo mpunzi.

Nyuma yo kongererwa ubushobozi ntabwo izaba ikiri inkambi inyurwamo by’igihe gito, izaharirwa izi mpunzi mu buryo bw’igihe kirekire.

Ibikubiye mu masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na AU ndetse na UNHCR, ni uko Leta y’u Rwanda igomba gutanga uburinzi kuri izi mpunzi, UNHCR ikagira uruhare mu kuzibeshaho.

IMPUNZI ziturutse muri Libya 66 ziragera i Kigali, mu gihe hagitegerejwe izindi nk’uko Leta y’u Rwanda yabishyizeho umukono. Inkuru bijyanye