Butera Knowless arateganya no gushaka impamyabumenyi y’ikirenga[PHD]

Umuhanzikazi Butera Knowless ari mu banyeshuri bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ya Oklahoma Christian University anateganya no gushaka impamyabumenyi y’ikirenga[PHD] mu minsi iri imbere.

Butera Knowless yahereweiyi mpamyabumenyi ye muri Amerika arangije mu ishami rya ‘Business Administration’.

Oklahoma University isanzwe ari Kaminuza yigenga ifite icyicaro gikuru mu Mujyi wa Oklahoma muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashinzwe mu 1950.

Iyi kaminuza ifite ishami no mu Rwanda ari naho Butera Knowless yigiye amasomo ye.

Yasangije ibyishimo abafana be ariko ngo imigambi irakomeje. Ati “Byari bigoye gufatanya ibintu byose bitandukanye uba ufite ukabihuza byose kandi ntihagire ikibangamira ikindi. Ntabwo biba byoroshye. Biba bisa n’aho hari umutwaro wikoreye gusa hamwe n’umutima ushaka nta kidashoboka. Meze nk’umuntu utuye umutwaro uremereye kandi ndanezerewe.”

Yavuze ko kuko kwiga bitajya bihagarara ateganya no gushaka impamyabumenyi y’ikirenga[PHD] mu minsi iri imbere.

Mu ntangiriro z’Ukwakira 2016 Knowless yamuritse igitabo yanditse asoza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.

Ku wa 9 Ukuboza 2016 ari mu bahawe impamyabumenyi mu muhango wabereye ku cyicaro cya Kaminuza yigenga ULK ku Gisozi yari yasorejemo amasomo ye.