Perezida Kagame yagaragaje uko Haiti yakwivana mu cyibazo cy’umutekano muke

Perezida Paul Kagame, asanga abayobozi ba Haiti yugarijwe n’ikibazo cy’umutekano muke, bakwiriye kumva ko ari bo bazaba imbarutso y’impinduka, ndetse abizeza ko mu gihe babishyiramo ubushake byose bishoboka kuko u Rwanda rushobora kubabera ikimenyetso cy’uko icyangiritse cyose gishobora gusanwa.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Nyakanga mu 2023, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama y’Umuryango uhuriza hamwe ibihugu byo muri Caraïbes CARICOM, iri kubera muri Trinidad and Tobago.

Perezida Kagame, ni umwe mu bayobozi b’ibihugu by’amahanga batumiwe muri iyi nama, yahuriranye n’umuhango wo kwizihiza imyaka 50 ishize uyu muryango uzwi nka ‘CARICOM’ ushinzwe.

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi ba Guverinoma z’ibihugu byose bigize uyu muryango, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Anthony Blinken, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije w’u Bushinwa, Hua Chunying n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama, Perezida Kagame, yagaragaje ko ibaye mu gihe Haiti iri mu bihugu bigize uyu muryango yugarijwe n’ikibazo cy’umutekano kandi kidakwiriye kwirengagizwa.

Yakomeje avuga ko abantu bifashishije amateka y’u Rwanda bashobora kubona ko nta kintu cyakwangirika ku kigero cy’uko kidashobora gusanwa.

Ati “U Rwanda na Haiti bimaze igihe kinini bifitanye umubano mwiza. Amateka y’igihugu cyanjye agaragaza ko uko ibintu byaba bimeze nabi kose nta kintu gishobora kwangirika ku buryo kitasanwa kandi ko buri gihe haba hari inzira yo gukomeza gutera imbere.”

Perezida Kagame yagaragaje ko abayobozi aribo baba bakwiriye kugira uruhare rw’ibanze mu mpinduka ziba zikenewe mu gihugu.

Ati “Ibijyanye n’impinduka bihera ku bayobozi b’igihugu runaka, ab’akarere, mu nzego zitandukanye bakishyira hamwe bagamije guhanga inzira nshya. Iyo ibyo byatangiye, ubufasha bw’amahanga nabwo bushobora kugira uruhare muri iyo nzira yo gushaka ibisubizo aho kuba ikibazo.”

Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cya Haiti mu gihe hashize iminsi iki gihugu kiri mu bibazo by’umutekano muke byatangiye ubwo Perezida w’iki gihugu, Jovenel Moïse yicwaga arashwe ku wa 7 Nyakanga mu 2021.

Kugeza ubu Umuryango w’Abibumbye ugaragaza ko igice kinini cy’Umurwa Mukuru wa Haiti, Port-au-Prince kigenzurwa n’imitwe yitwaje intwaro yishe abantu barenga 2000 abandi barenga 1000 bagashimutwa mu 2022.

Iki kibazo cy’umutekano muke cyaje kiyongera ku bindi iki gihugu cyari gisanganywe birimo inzara, ibyorezo n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.

Nyuma y’iyi nama rusange, Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Haiti, Dr Ariel Henry bagiranye ibiganiro mu muhezo mu rwego rwo kurebera hamwe inzira zishoboka zo gukemura iki kibazo cy’umutekano muke cyugarije Haiti.

Uretse ikibazo cya Haiti, Perezida Paul Kagame yagaragarije abari muri iyi nama ko ibihugu byo muri Caraïbes n’ibyo muri Afurika bikwiriye gushyira imbaraga mu bufatanye kuko abaturage b’ibi bice byombi by’Isi basangiye amateka.

Ati “Amarorerwa y’ubucakara, iteshwa gaciro ry’ubukoloni bihuriza abaturage bacu hamwe mu mateka y’urugamba rutoroshye, ubudaheranwa ndetse no kongera kwiyubaka.”

“Bamwe mu bahanga bo muri Caraïbes bagiye bakora imirimo itandukanye muri Afurika mu myaka yakurikiye ubwigenge, badufasha kubaka inzego zacu.”

Yakomeje avuga ko ibihugu byo muri Caraïbes na Afurika bikwiriye gushimangira ubu bufatanye binyuze mu mishinga ikomeye.

Ati “Dukeneye gutahiriza umugozi umwe mu buryo bufatika, tukita ku mishinga ikomeye yadufasha gukemura ibibazo ibihugu byacu bihanganye nabyo uyu munsi. Ibi kubikora birashoboka.”

“Nk’ibihugu bito dukura imbaraga mu gukorera hamwe mu miryango iduhuriza hamwe mu bice duturukamo, tugahuza gahunda z’ubukungu bwacu ndetse tugafatanya no mu kubaka ibikorwaremezo.”

Yifashishije ubufatanye u Rwanda ruri kugirana na Guyana na Barbados mu gukora inkingo, Perezida Kagame ko ubufatanye hagati ya Caraïbes na Afurika bushoboka.

Perezida Kagame yagaragaje kandi ko ibi bice byombi bishobora gufatanya mu bijyanye n’ingendo zibihuza, korohereza urujya n’uruza rw’abantu n’ibindi.