Nyamasheke: Hashize imyaka 7 batarahabwa ibyangombwa by’ubutaka basigiwe n’Abasekuruza

Bamwe mu baturage bo mu mu Murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke, baravuga ko ubuyobozi bw’aka Karere bwabimye ibyangombwa by’ubutaka basigiwe na besekuruza, Akarere ngo kabwita ubwako kandi babufitiye ibyangombwa byo hambere kuko kuva ku nzego z’Umudugudu kugera ku Murenge zemeza ko ari ubwabo.

Ni abaturage 39 basanzwe batuye mu Kagari ka Kabuga, bavuga ko aya masambu bayarazwe na basekuru babo mu myaka yo mu gihe cy’ubwami bwa Rudahigwa (1957) ariko mu gihe cy’ibarura ry’ubutaka, bagahabwa ibyemezo byabwo kuva ku mudugudu kugera ku Murenge ariko bagera ku rwego rw’Akarere ntibabihabwe, imyaka irindwi ikaba yihiritse.

Sarathiel Munyentama yagize ati “Rudahigwa yapfuye muri 57 nararebaga icyo gihe, twari dutuye muri aya masambu nyuma baza kutubwira ngo tujye ku midugudu, maze duteraho amashyamba. None Akarere katwimye ibyangombwa.”

Damien Nsengimana yunzemo ati “Twashatse kugira ngo tugurishe ubutaka, tujya ku Kagari baradusinyira na njyanama kugera ku Murenge, tugeze ku Karere biradindira. Dutegereza ko baduha igisubizo turaheba.”

Kubura ubu butaka ngo byabateje igihombo mu mibereho yabo ya buri munsi, bakaba basaba ko barenganurwa bagahabwa ibyangombwa by’ubutaka bwabo nk’uko Zacharie Ntamakiriro umwe muri bo abyemeza.

Yagize ati “Twarahingaga ishyamba tukiteza imbere, ndetse hari naho twari dufite ibiti bya kawa n’iby’imyumbati, ariko urumva ko twahombye cyane, kuko uruganda rwari rugiye kutugurira ariko tubura ibyangombwa.”

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko muri uriya Murenge hari ibibazo by’abaturage bagiye batwara ubutaka bwa Leta ariko ko aho bigaragaye ko umuturage afite ibyangombwa by’isambu ye yo mu gihe cy’amakomine, aza agahabwa icyemezo nk’uko byemezwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Ntaganira Josue Michael.

Ati “Benshi hariya bagiye biha ubutaka kandi ari ubutaka bwa Leta. Ariko abafite ibyemezo by’ubucyebe, ubucyebe bwatanzwe mu gihe cy’Amakomine, bazana ubwo bucyebe bwabo noneho tukabusuzuma. Hanyuma ubutaka bwabo burashakwa bakabusubizwa kuko ubundi buba bugihari.”

Ubu butaka busaga hegitare 46 bwagize agaciro cyane ubwo uruganda rw’icyayi rwa Gatare Tea Company bwatangiraga kugura ubutaka bwo guteraho amashyamba n’ubuhinzi bw’icyayi, bukagurira abandi baturage bwagera kuri aba bugasanga nta byangombwa bafite, bukabagurira ibyo bahinzeho gusa birimo amashyamba n’ikawa.

 Sitio NDOLI