Gasabo-Kinyinya: Abimuwe mu bishanga bategereje ingurane amaso ahera mu kirere

Bamwe mu baturage basenyewe kuko bari batuye mu bishanga baravuga ko bategereje ingurane bizejwe n’ubuyobozi bw’Umurenge amaso ahera mu kirere. Ni mu Mudugudu wa Kadobogo, Akagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

Itangazamakuru rya Flash ryasanze aba baturage mu matongo basenyewe muri 2019, muri gahunda yo kuvana abantu mu gishanga ku mpamvu yo gukiza ubuzima bwabo.

Aba baturage bavuga ko muri uwo mwaka ubuyobozi bw’Umurenge bwaje bugasenya amazu yabo bubabwira ko batuye mu gishanga.

Icyo gihe uwasenyewe wese yahawe amafaranga yo gukodesha amezi abiri, bizezwa ko bazabaha ingurane, ariko ngo barategereje amaso yaheze mu kirere.

Baganira n’umunyamakuru wa Flash, bamubwiye ko nyuma yo gusenyerwa ubuzima bwahindutse.

Martha Akimanaati “Nari mfite inzu y’imiryango 27 yakodeshwaga n’indi y’ibyumba birindwi nabanagamo n’abana banjye, ariko ubu ndi muy’icyumba kimwe n’uruganiriro kandi nayo tudakwirwamo.”

Ndayisaba Martinyagize ati “Namaze imyaka myinshi ntunda imicanga nza kugura ikibanza ndubaka. Nyuma y’igihe gito baraza baradusenyera baduha ibihumbi mirongo ine byo gukodesha amezi abiri, batwizeza ko bazaduha ingurane, none dore imyaka ibaye ibiri.”

Iki kibazo abaturage bavuga ko gifitwe n’imiryango 7 nk’uko umunyamakuru yayisuye.

Iyi miryango yavanwe mu gishanga bakodesha n’ubundi muri uyu mudugudu wa Kadobogo, ariko bagira ubwo baza gusura aho bahoze.

Buri muryango utuye mu nzu y’icyumba kimwe n’uruganiriro.

 Hari abagaragaza ko badakwirwamo, ariko abandi barimutse bajya gushaka aho baba nko mu Ntara.

Barasaba Leta ko yabafasha ikabaha ingurane bijejwe cyangwa se bagasubizwa ibyabo byangijwe.

Martha Akimana ati “Ndasaba ngo mutuvuganire kuko mbayeho ubuzima bubi ku buryo n’abana bamwe bavuye mu ishuri.”

Martin Ndayisaba aragira ati “Ndumva bansubiza ikibanza cyanjye bakanyemerera ko nubaka, kuko mbayeho nabi simfite aho mba n’abana banjye uko ari bane.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya, Nduwayezu Alfred, yagaragaje ko iki kibazo cyarenze ubushobozi bw’Umurenge ubu kikaba kiri mu maboko y’Akarere ndetse n’umujyi wa Kigali.

Ariko ngo uwaba afite ikibazo cy’amashuri y’abana yabegera bakumufasha kumushakira ishuri.

Nduwayezu yagize ati “Iki kibazo inzego zituyoboye zirakizi kandi bazaduha umurongo wacyo. Nta mwana wari ukwiye kuba atiga, hari abo twafashije babona amashuri n’abandi rero bafite ikibazo baza ku murenge tukabafasha.”

Aba baturage bavuga ko nubwo basenyewe kuko bari batuye mu gishanga ibyangombwa bafite byanditseho ko ari mu miturire.

Ikindi kibatera urujijo ariko ni uko bavuga ko hari abandi bantu bari kubaka aho bo basenyewe babwirwa ko ari mu gishanga.

CYUBAHIRO GASABIRA Gad