Leta ikomeje gufata ingamba zituma abanyarwanda bataremererwa n’ibiciro ku isoko- Minisitiri Ngirente

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yavuze ko mu gihe ibiciro bkomeje kuzamuka umunsi ku munsi, leta nayo iticaye ahubwo ko ikomeje gufata ingamba zituma abanyarwanda batamererwa nabyo.

Ibi umukuru wa Guverinoma yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Gicurasi 2022, ubwo yatangizaga ku mugaragaro icyiciro cya kabiri cy’Ikigega Nzahurabukungu ‘Economic Recovery Fund Phase 2’.

Ni ikigega kirimo miliyoni 250$ agamije gufasha ubucuruzi bwazahajwe n’icyorezo cya Covid-19.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yagaragaje ko izamuka ry’ibiciro ku isoko ryo mu mahanga riri gutuma ibiciro ku masoko yo mu Rwanda bitumbagira.

Minisitiri Ngirente yatanze ihumure ku banyarwanda avuga ko guverinoma izakomeza gushyiraho ingamba zose zishoboka, kugira ngo ibiciro bidakomeza kwiyongera bikabije, cyane cyane ku bicuruzwa by’ingenzi.

Ati “Izamuka ry’ibiciro ntabwo twarihagarika nka guverinoma ariko tugerageza kugabanya uwo muzigo ku bahahira ku masoko yacu.”

Umukuru wa Guverinoma yashimangiye ko hari gukorwa ibishoboka ngo ibiciro ntibizamuke cyane, hakorwa igenzura ku bacuruzi bamura ibiciro uko bishakiye.

Minisitiri Ngirente yavuze ko Leta yashyize Nkunganire mu biciro bitandukanye.

Yifashishije urugero rwa  lisansi aho ibiciro biheruka byiyongereyeho 103 Frw kuri litiro mu gihe hari kwiyongeraho 218 Frw iyo hatabaho Nkunganire.

Mazutu ho igiciro cyiyongereyeho 167 Frw mu gihe yari kuba 282 Frw iyo hatabaho Nkunganire.

Leta yigomwe amafaranga 115 Frw kuri litiro kuri mazutu kugira ngo abakora ubwikorezi n’ingendo badahura n’ibibazo.

Umukuru wa Guverinoma yagaragaje ko icyiciro cya kabiri cy’Ikigega Nzahurabukungu cyatangiranye miliyari 250 Frw, kizakomeza gufasha u Rwanda kuzahura ibikorwa by’ubucurizi n’ishoramari byahungabanyijwe na Covid-19.

Umwihariko kuri iyi nshuro, ngo ni ugufasha abafite imishinga y’ishoramari rishya cyane abashaka kwagura ishoramari badasanganywe.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yatangaje ko ubukungu bw’u Rwanda muri uyu mwaka bwitezweho kuzamuka kuri 6%, aho kuba 7.4% nk’uko byari byitezwe.

Ni imanuka ry’igipimo ryatewe n’ibibazo mpuzamahanga by’ubukungu, birimo ibiciro bihanitse by’ubwikorezi bishigiye ku izamuka ry’igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli, harimo n’intambara imaze iminsi ibera muri Ukraine.

Guverinoma y’u Rwanda kandi yiyemeje kongera ubuso buhingwa hirya no hino mu gihugu kugirango umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi wiyongere.