Hari bamwe mu baturage bavuga ko umusore n’umukobwa badahuje imyemerere ishingiye ku idini badakwiye gushakana kabone n’iyo baba bakundana by’ukuri.Ku rundi ruhande ariko bamwe mu banyamadini basanga bidakwiye ko hari idini cyangwa itorero ryagashyizeho imbogamizi ku bantu bashaka kubana ariko ntiribasezeranye kubera umwe adahuje ukwemera n’undi.
Micomyiza Vincent de Paul ni umusore ugejeje igihe cyo gushinga urugo, asengera mu idini y’Abahamya ba Yohova, tumubajije niba ashobora gushaka umukobwa badahuje ukwemera,igisubizo ni oya.
Aragira ati”Oyantabwo byakunda kubera ko ntabwo Bibiliya ibitwemerera twebwe.“
Ibitekerezo by’uko ntabakabanye badahuje ukwemera gushingiye ku idini Micomyiza abihuje n’uyu mubyeyi bigaragara ko afite imyaka yigiye imbere,ariko we afite imyumvire iganisha ku kuba igihe abakundanye badahuje idini,umukobwa ari we ufite inshingano zo guhita yimukira mu idini ry’umugabo.
Yagize ati“Uko ngana uku mfite imyaka 60 sinigeze mbona umugabo ari we uhindukirira umugore ahubwo umugore niwe uhindukirira umugabo bagashakana akajya mu Idini ry’umugabo.Icya kabiri,umugore ni uwo ushakiwe n’Imana n’umugabo ni uwo ushakiwe n’Inama,abantu iyo badahuje imitima muri Nyagasani ntabwo bakubaka urugo rurasenyuka.”
Ku rundi ruhande ariko hari abasanga imyerere ishingiye ku idini itagakwiye kuba intambamyi kuri babiri bashimanye kandi biteguye gushinga urugo rwabo,ku bw’aba ngo idini ntabwo ari ryo rishakira abantu.
Uyu we aragira ati“Bitewe n’imyemerere y’umuntu wenda nkaba ndi umugatulika undi ari umusilamu idini rigomba kuduhuza ryaduhuriza muri kiliziya gatulika,ryaduhuriza mu ba Isilamu rigomba kutubanisha tukumvikana ariko ntitwagakwiye kubipfa.”
Hari abanyamadini nabo bagaragaza ko bidakwiye ko idini riba intambamyi kubashaka gushinga urugo,Bishop John Rucyahana asanga iryo dini ahubwo ryakabafashije gukundana kurushaho no kubaka urugo neza.
Aragira ati“Umuntu ntarongora idini ahubwo arongora uwo yakunze cyangwa akarongorwa n’uwo yakunze,idini rero ni iryo kubafasha gukundana neza no kubaka urugo neza.”
Pasiteri Ngarambe Albert uyobora itorero Umutima wa Kristo we asanga nta dini na rimwe rifite uburenganzira bwo kwanga ko ababiri badahuje ukwemera babana, n’ubwo yemera ko hari amadini abikora ariko ku bwe ngo imbere y’imana ntibyemewe.
Ati”Nta dini na rimwe rifite uburenganzira bwo kwanga ko abantu babiri badahuje idini babana ibyo ntibikwiye kubaho,ariko bibaho mu madini ariko imbere y’Imana ibyo ntibibaho.”
Hari abasanga igihe amadini yabaye inzitizi ku bashaka kubana badahuje imyemerere bagakwiye guha agaciro isezerano rikorerwa imbere y’amategeko n’ubwo hari abo imyemerere iganza bagahitamo gutandukana abandi bagahitamo ko umwe ahindukirira undi hakaba n’igihe nabyo bikurikirwa n’agatotsi mu mibanire ya bombi.
Tito DUSABIREMA