Abagore 240 bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba bakora ubucuruzi buciriritse mu masoko kandi bakaba bafite abana barererwa mu marero, bahawe amafaranga agomba kubafasha kuzahura ubucuruzi bwabo kuko ngo bwahungabanyijwe n’icyorezo cya Covid-19.
Ni abagore 120 bakorera mu isoko rya Rwesero mu Karere ka Nyamasheke n’abandi 120 bakorera mu isoko rya Kamembe mu Karere ka Rusizi, bakaba bahawe amafaranga buri wese ibihumbi 30 ku bufatanye bw’utwo turere n’umuryango ADP usanzwe ubafasha mu bikorwa byo kurerera abana babo mu marereo (ECD).
Aba bagore bavuga ko kuva icyorezo cya Covid-19 cyaza mu Rwanda ubucuruzi bwabo bwagiye buhungabana cyane, kuburyo byabagizeho ingaruka zirimo bamwe guhagarika ubwo bucuruzi abandi igishoro kiba gicye.
Clementine Dusenge asanzwe acuruza ibiryamirwa avuga ko kubera gahunda ya Guma mu Rugo yatumye bajya mu gihombo, kubera ko ibyo yacuruzaga byari byari byarahagaritswe, ariko amafaranga bamuhaye agiye kumufasha kongera igishiro.
Ati “Amafaranga arabura kubera gahunda za guma mu rugo, igishoro kikabura kubera umuntu adakora igihe kinini, abakiriya bakaza ari bacye kubera kubagabanya mu isoko kugira ngo twirinde covid-19. Aya mirongwitatu ni ukuyongera mu gishoro kuko hari igihe umuntu yaryaga ku gishoro.”
Alphonsine Byukusenge acuruza ibiribwa birimo inyanya n’intoryi mu isoko yemeza ko kuba abonye aya mafaranga, hari icyo azongera mu bucuruzi bwe bwa buri munsi.
Ati “Ibase y’inyanya ni ibihumbi icumbi naho iy’intoryi ni ibihumbi birindwi, urumva ko niba nari nsigaranye cumi na bitanu ngiye kongeramo ibyo 30 maze nkashyiramo n’ibitunguru na karoti. Ni macye ntabwo iki gishoro kimpagije ariko n’agato kava ku iguye nta kintu nari mfite nyine.”
Umukozi w’uyu muryango wa ADP, Aston Bitegetsimana avuga ko aba babyeyi batewe inkunga, ari abarerera mu irerero ryabo kugira ngo abana babo babone indyo yuzuye n’uburere buhagije.
Ati “Ni igikorwa cyo gufasha ababyeyi bafite abana muri ECD, bitewe nuko icyorezo cya Covid cyabagezeho bagahomba maze dutegura igikorwa cyo kubafasha kongera igishoro, kugira ngo byibuze umwana naza kuri ECD abone indyo yuzuye n’uburere bukwiriye. Ariko najya no mu rugo ya ndyo yongere ayisangeyo kuko umubyeyi we yabonye uburyo bwo kongera gucuruza neza.”
Aya mafaranga bahawe bakaba basabwe kuyakoresha neza ntibayapfushe ubusa bayinezezamo nubwo atari inguzanyo bazishyura.
Sitio NDOLI