Sosiyete Sivile yasabye ko itegeko riha umubyeyi wabyaye ikiruhuko cy’amezi atandatu kiganwa ubushishozi

Imwe mu miryango itegamiye kuri leta, isanga abadepite bakwiye kwigana ubushishoze itegeko ry’umurimo riri kuvugururwa cyane cyane mu ngingo y’ikiruhuko gihabwa umubyeyi wabyaye n’umugabo we, kuko bishobora kuba impamvu yo kubura akazi cyane cyane ku bagore.

Kuva tariki ya 21 Werurwe abadepite bagize komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage mu nteko ishinga amategeko, bari gusuzuma umushinga w’itegeko rihindura itegeko rigenga umurimo mu Rwanda ryo muri 2018.

 Uyu mushinga w’itego wazanywe na guverinoma usaba guhindura ingingo zimwe na zimwe zirimo amasaha y’akazi, kurinda umugore utwite cyangwa wabyaye, ndetse n’ikiruhuko cyo kubyara ku mugore no ku mugabo.

Perezida w’iyi komisiyo Depite Uwamariya Odette, avuga ko uyu mushinga w’itegeko uziye igihe kuko hari ibibazo byari byugarije umuryango, kandi bishobora kuba bifitanye isano n’itegeko rigenga umurimo mu Rwanda.

Yagize ati “Twari dusanzwe tubizi ariko ni byiza ko guverinoma ariyo yaje kubitangiza, bizafasha kandi bizungura cyane umuryango nyarwanda ariko by’umwihariko binafashe abari mu kazi bagomba gukora izo nshingano, bagatanga umusaruro ariko bakanita no ku miryango yabo.”

Imwe mu ngingo ziri kwigwaho n’irebana n’ikiruhuko gihabwa umubyeyi wabyaye n’umugabo we.

 Abadepite bari bagaragaje ko umubyeyi wabyaye ashobora guhabwa ikiruho cy’amezi atandatu (6) kivuye kuri atatu, n’umugabo agahabwa ukwezi kumwe aho kuba iminsi ine.

Bari bagaragaje ko ibihe bihabwa umugabo n’umugore biba bidahagije kugira ngo batange umusaruro mu kazi, ndetse banite ku mwana wavutse uko bikwiriye.

Bamwe mu bagabo bagaragaza ko iminsi ine ari mike, kandi ko akenshi irangira ari bwo inshingano zitangiye zo kwita ku mubyeyi.

Umwe ati “Umugab,o umugore amukenera cyane mu minsi 15 ya  mbere nyuma yo kubyara, ariko mu yindi abaye akora ataha mu rugo, ntekereza ko iyo minsi ihagije agasubira mu kazi.”

Undi nawe ati “Ukwezi ndumva kwaba guhagije wenda kukarengaho gato, bitewe n’inshingano yagize ku mubyeyi wabyaye.”

Ku ruhande rw’abagore, bisa naho amezi atandatu basabirwa n’abadepite nayo adahagije, bashingiye ku mpamvu zirimo ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, cyane cyane ku mubyeyi wabyaye abazwe.

Umwe ati “Nibura yamara nk’umwaka kugira ngo abashe gukomera umugongo.”

Undi nawe ati “Amezi atandatu ashobora kuba ayo, ariko nanone ntabwo umwana aba ashobora kurya ibiryo bitandukanye. Amezi 7 cyangwa 8 aba ahagije kugira ngo umuntu asubire mu kazi.”

Hari imwe mu miryango itegamiye kuri leta isaba abadepite bari gusuzuma uyu mushinga w’itegeko kubikorana ubushishozi.

Uumunyamabanga Nshingwabikorwa w’Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu CLADHO, Me Safari Emmanuel,  avuga ko iri tegeko ritiganwe ubushishozi kandi ko hari ubwo abagore n’abakobwa batakongera guhabwa imirimo.

Yagize ati “Ba Rwiyemezamirimo nubwo uburenganzira bwa muntu babureba ariko bareba inyungu cyane cyane. Kuko ejo azasora, ubucuruzi bwe bugomba kujya imbere ku buryo bishobora kubagiraho ingaruka ku mitangire y’akazi, kuko umukoresha azavuga ati uyu mukobwa muhaye akazi ejo azaba yabyaye agende amare amezi 6, wenda ashobora kwiyongera ntawamenya..”

Icyakora nk’uko Depite Uwamariya Odette, abivuga bazakenera ibitekerezo bitandukanye kugira ngo iri tegeko rizemezwe ntawe ribogamiye, yaba ku ruhande rw’abakoresha n’abakozi.

Ati “Nta cyemezo turafata kandi n’inteko rusange ntiratora itegeko, turacyari kubiganiraho, abantu icyo gihe bagenda batanga ibitekerezo bitandukanye nk’uko babyifuza. Kimwe nuko umuturage uyu munsi yavuga ngo njye ndifuza iki cyangwa se uri mu rugaga rw’abikorera akavuga ko nawe yifuza ibi, ibyo bitekerezo nibyo dukeneye. Turimo kugenda tubihuza kugira ngo tuzarebe ikinogeye abanyarwanda.”

Kugeza ubu abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho myiza y’Abaturage mu nteko ishinga amategeko bari kwiga ingingo ku yindi mu zigize umushinga w’iri tegeko, nimara kurisuzuma, komisiyo izarigeza mu  nteko rusange umutwe w’abadepite ari nayo izatora iryo tegeko.

CYUBAHIRO GASABIRA Gad