Musanze-Kimonyi: Baracyakoresha ibishishimuzo, barasaba amashanyarazi

Bamwe mu batuye mu kagari ka Bihira ho mu Murenge wa Kimonyi i Musanze baravuga ko bagikoresha ibishishimuzo iyo bwije kuko bataragezwaho amashanyarazi, ibintu bemeza ko bidindiza iterambere ryabo.

Aba baturage bavuga ko kugira ngo abana babo basubire mu masomo ari ikibazo gikomeye, bagasaba ko na bo bahabwa amashanyarazi bakava mu icuraburindi.

Umwe muri aba baturage yagize ati” Ino turakennye, turababaye nk’ubu dufite amashanyarazi nka hano kwa Niyonzima [Umuturanyi wabo] twahashyira urusyo nanjye w’umukecuru nkajya nzana utugori bakatumbetera nkajya nywa igikoma.”

Undi muturage w’aka kagari yerekana ko abana badasubira mu masomo kubera umwijima, ati ” Abana bakabaye bava ku ishuri bagafata amakayi bagasubira mu masomo yabo ariko reka ntibishoboka.”

Aba baturage bavuga ko bacana imbingo kugira ngo haboneke umucyo, ati” Nk’ubu aka gakobwa kanjye iyo ngiye mu nzu mba ngafashe kugira ngo katihuma ku kibambasi[Igikuta] nkakayobora, icyo twifuza ni uko mwatuzanira umuriro.”

undi na we ati “Twe tuba dufashe ibishishimuzo mu ntoki, ducana ibibingo tukagenda dukongeza mu nzu, icyo twifuza ni uko uyu mudugudu wa Gakoro wahabwa umuriro.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buvuga ko hari umushinga wo kunyuza amashanyarazi muri uwo murenge, bityo abaturage bakazahabwa umuriro.

Meya Habyarimana Jean Damascene ati” Ku bufatanye na REG[Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu] hari ibiri gukorwa hari n’ibyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yatwemereye mu guha abaturage umuriro w’amashanyarazi ndetse n’uriya murenge wa Kimonyi ufite amahirwe kuko ni umurenge urimo cya cyanya cy’inganda, hari umuyoboro REG igiye gushyiramo uzafasha kugira ngo kiriya cyanya gikore ariko hari n’amapoto azaba ashamikiye ku mpande ku buryo bariya baturage bashobora kugira amahirwe akomeye bagafatiraho amashanyarazi.”

Abaturage bagerwaho n’amashanyarazi mu karere ka Musanze ni 42.9%.

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bukomeje ubuvugizi kugira ngo n’ahataragezwa amashanyarazi ahagere.

Umuhoza Honore