Hagiye gusohoka amabwiriza mashya agenga irondo ry’umwuga

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu iravuga ko mu gihe cya vuba hagiye gusohoka amabwiriza mashya agenga irondo ry’umwuga ndetse habeho n’amavugurura mu mikoreshereze y’umusanzu w’umutekano utangwa n’abaturage.

Ibi Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Musabyimana Jean Claude, yabigarutseho kuri uyu wa gatatu mu nteko rusange y’umujyi wa Kigali yahuje abayobozi bose mu nzego z’ibanze mu mujyi.

Ni kenshi abaturage bagiye bashyira mu majwi abanyerondo ko badakora akazi kabo neza bigatiza umurindi ibikorwa by’ubujura mu mujyi.

Si rimwe si kabiri humvikana abaturage bakemanga imikorere y’irondo ry’umwuga by’umwihariko mu mujyi wa Kigali ndetse hakaba n’abemeza badashidikanya ko aho abanyerondo batarangaye bigaha icyuho abajura hari n’aho bashinjwa kugira uruhare mu bikorwa by’ubujura bo ubwabo.

Umwe mu baturage yagize ati “Ntabwo imikorere y’abanyerondo ihwitse,niba utuye ahantu ugasanga mu ma saa tanu,saa sita uribwe,ugatera induru ntihagire umunyerondo n’umwe uhagera kandi ryitwa ngo rirahari.”

Mugenzi we ati“Cyane cyane nko kuba Mama nk’ubu ashobora kuba yihagarariye gutya kandi ureba bariya ari abanyerondo telefoni bakayitwara.”

Ibivuga n’abaturage birashimangirwa n’urwego rw’imiyoborere RGB mu bushakasgatsi buheruka bugaragaza uko abaturage biyumva mu nzego zibaha serivisi zibegereye.

 Dr Usta Kayitesi, akuriye urwego RGB aha yatangaga ikiganiro mu nteko rusange y’umujyi wa Kigali yateranye kuri uyu wa gatatu.

Yagize ati “Ubujura ni ikintu tugomba guha imbaraga zikwiye kuko ni ikibazo cy’umutekano,u Rwanda rumaze kugaragara kenshi nk’igihugu abantu bishimira kugenda nijoro bakumva barisanzuye iki rero tugomba kukitaho.”

Hari abagize inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite nabo bagaragaje impungenge ku bujura buri kwiyongera nyamara rubanda rwirya rukimara utanga umusanzu w’umutekano.

Uyu mudepite we yagize ati “Ikibazo cy’ubujura,ubu abaturage Nyakubahwa Minisiter mu cyaro barahinga hano hakaba abantu bazamuka mu  mujyi bagiye  gusaruro,niba turi buzane Camera zihariye niba irondo ry’umwuga turigeza he?”

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, ivuga ko mu gihe cya vuba hagiye gusohoka amabwiriza mashya agenga irondo ry’umwuga ndetse habeho n’amavugurura mu mikoreshereze y’umusanzu w’umutekano utangwa n’abaturage mu buryo Minisiteri w’ubutegetsi bw’igihugu, Jean Claude Musabyimana asobanura.

Yagize ati “Hari amabwiriza agiye gusohoka yo kuvugurura uburyo irondo rikorwa,kuko dufite ikibazo cy’amarondo,yaba ku marondo y’umwuga n’ayatarayumwuga,ndetse n’aho dufite ay’umwuga hano mu mijyi,amenshi ntabwo adukorera twakoze ubugenzuzi dusanga amafaranga y’irondo igice kinini ntabwo gikoreshwa mu irondo gikoreshwa mu bindi.”

Bamwe mu bayobozi b’imidugudu mu mujyi wa Kigali bagaragaje kunyurwa n’icyemezo cya Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yafashe ku birebana n’amavugurura ku irondo ry’umwuga.Tuyisenge Aimable Sandru Abdu ayobora umudugudu wa Kirwa mu murenge wa Nyakabanda ni mu karere ka Nyarugenge.Mu gihe Mukabaranga Marcella ayobora umudugudu w’Ibuhoro muri uwo murenge.

Tuyisenge Aimable Sandru Abdu yagize ati “Umurongo aduhaye ku bwacu twe dufite amabwiriza agenga I rondo turawushyigikiye,atugaragarije ko amafaranga y’irondo yakagombye kumanuka akajya mu kagari,ibyo rero bizatuma akari n’imidugudu bikora cyane kurusha uko abantu babonaga ko bitabareba.”

Mukabaranga Marcella  ati “Icyo kintu turagishyigikiye cyane pe kuko n’ubundi ni cyo cyari icyifuzo cyacu,tubona byafasha irondo gukora neza.”

Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, RGB, rwagaragaje ko abaturage bo mu karere ka Nyarugenge

ari bo baza ku isonga mu turerere dutatu tw’umujyi  mu kugaragaza ko babangamiwe n’ubujura.RGB  igaragaza ko abatuye Nyarugenge bagaragaje ko babangamiwe n’ubujura ku gipimo cya 89.1%.

Mu gihe abo muri Gasabo bo babangamiwe n’ubujura ku gipimo cya 87.7% naho icukiro  ikaba kuri 73%.

Tito DUSABIREMA