Umunyamakuru MANIRAKIZA Theogene ukurikiranweho ruswa azaburana afunzwe

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko umunyamakuru akaba na nyir’igitangazamakuru Ukwezi TV, Manirakiza Théogène, ukurikiranyweho icyaha cyo gukangisha gusebanya, afungwa by’agateganyo.

Ubushinjacyaha bwari bwasabye Urukiko ko uyu munyamakuru ukurikiranyweho gukangisha gusebanya yafungwa iminsi 30 y’agateganyo. Bwavuze ko impamvu ari uko akurikiranyweho icyaha gihanishwa igihano kiri hejuru y’igifungo cy’imyaka ibiri, kuba iperereza rigikomeje ko ashobora kuribangamira cyangwa agatoroka ubutabera.

Icyemezo cy’Urukiko cyasomwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 25 Ukwakira 2023, rwanzuye ko Manirakiza afungwa iminsi 30 y’agateganyo muri Gereza ya Nyarungege.

Urukiko rusanga impamvu zikomeye zatanzwe n’Ubushinjacyaha zihagije kugira ngo Manirakiza akurikiranwe.

Rusanga nubwo ahakana icyaha, bigaragara ko mbere y’ukwezi kwa karindwi bakoranaga neza n’uwitwa Nzizera Aimable ariko nyuma y’ukwezi kwa Munani yatangiye kumubwira ko agiye kuvuga amakuru yari amufiteho Abanyarwanda bakayamenya.

Urukiko rusanga hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha, bituma agomba gufungwa by’agateganyo n’aho ingwate yatanze ikaba itahawe agaciro kuko itamubuza kubangamira iperereza.

Manirakiza yemera ko yafatiwe mu biro bya Nzizera ariko ko atari agiye kwaka ruswa, ahubwo ko ari amafaranga bari bemeranyije mu masezerano y’imikoranire bari bafitanye.

Yasobanuye ko mu masezerano y’imikoranire bari bagiranye yari agamije kwamamaza ibikorwa bya Sosiyete y’Ubwubatsi yitwa Amarebe Investment, y’umudugudu bari bagiye kubaka.

Manirakiza yavuze ko Ubushinjacyaha bwirengagije ibimenyetso bimushinjura bufite, bikubiye mu biganiro yagiye agirana na Nzizera mu bihe bitandukanye.

Yanavuze ako atigeze agambirira gukangisha Nzizera kumukoraho inkuru, ahubwo ko umuntu wese ufite amakuru y’ikintu kibi undi yakoze iyo abikozeho inkuru ataba agamije kumusebya. Ahamya ko mu biganiro bagiranye, yagiye abwira Nzizera ko igihe cyose yagira icyo ashaka kuvuga ku nkuru zimuvugwaho azajya amuha umwanya.

Minirakiza kandi yagaragaje ko nubwo Ubushinjacyaha buvuga ko amasezerano yari gutangira kubahirizwa muri Mutarama 2024, ariko harimo ingingo ivuga ko bashoboraga no gutangira mbere yaho, bivuga ko igihe yakiraga amafaranga amasezerano yari yamaze gutangira kubahirizwa.

IGIHE