‘Ariya mabwiriza yayakuye he?’ Hari icyo Leta yavuze ku muyobozi waciye amande utazi gusoma

Umunyamabanga wa leta muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yanenze abayobozi bishyiriraho amabwiriza n’ibihano bidafite aho biteganywa mu mategeko, yemeza ko bigamije kubangamira ubwisanzure bw’abaturage.

Dr Alivera Mukabaramba asobanura ko leta idashyiraho amabwiriza abangamiye abaturage, akemeza ko kubigisha no kubasobanurira ari byo byagashyizwe imbere.

Muri iki cyumweru mu karere ka Rusizi humvikanye inkuru y’umuturage wahanishijwe gutanga amafranga, ahabwa fagitire y’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro, RRA.

Umuturage wo mu murenge wa Nyakarenzo mu karere ka Rusizi witwa Nsabimana Dominique yaciwe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri (2000 Frw)  azira kutamenya gusoma.

Inyemezabwishyu yatanzwe n’umukozi w’ikigo cy’imisoro n’amahoro, RRA irerekana ko Nsabimana yayaciwe ku wa 26 Kamena 2019.

Ni ibintu bitavuzweho rumwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, benshi banenga icyemezo cyo guhana umuturage kuko atazi gusoma.

Uwitwa Lorenzo M. Christian yagize ati” Ibi byakozwe ni ibara ndetse ni ishyano, mumuhe indishyi y’akababaro mumusubize agaciro yambuwe kuko mwaramwandagaje, kutamenya gusoma byabaye icyaha ryari?”

Undi witwa Mutambuka Susuruka Ange Alice na we ati” Hhh…[Araseka] ntibiba byoroshye, ubwose ko nshimye ko ariwe wabashije kwerekana ikibazo cye, ubwo abandi barenganywa iteka,  babaca amafaranga mu buryo budahwitse bo si benshi?”

Hari abasabiye umukozi wa RRA guhanwa

Ayo makuru akimara kumenyekana, ikigo cy’igihugu cyahise gitangaza ko mu mategeko, kutamenya gusoma atari icyaha kandi kidahanirwa.

Mu butumwa bwanyuze ku rukuta rwa Twitter, Ikigo cy’imisoro n’amahoro cyaragize kitiMwaramutse? Mu mategeko iki cyaha ntikibaho kandi ntigihanirwa. Turimo gukurikirana ngo tumenye ibyo aribyo. Murakoze.”

Ubundi butumwa bwa Rwanda Revenue bwaje nyuma bwaragize buti”Turisegura kuri Bwana NSABIMANA Dominique waciwe amafaranga yiswe ayo kutamenya gusoma kuko ntaho ateganijwe mu itegeko. Ubu yamaze gusubizwa amafaranga ye, nyuma yuko RRA n’akarere ka Rusizi basuzumye imiterere y’iki kibazo. Abakozi babikoze nabo barimo gukurikiranwa.”

RRA yiseguye ku muturage wahoye kutamenya gusoma

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Kayumba  Ephrem yavuze ko yahise asaba ubuyobozi bw’umurenge wa Nyakarenzo guhagarika ibi bikorwa, ndetse bakanasubiza amafaranga umuturage wayaciwe.

si ubwa mbere inzego z’ibanze zishyiriraho ibihano bigamije gukebura abaturage bikamaganwa n’ubuyobozi bwo hejuru, ahanini kuko biba bidateganywa n’amategeko.

Mu bindi byemezo leta yerekana ko bifatwa n’inzego z’ibanze nyamara bibangamira ubwisanzure bw’abaturage harimo: Kubagenera igihe bagomba kumara mu kabari no kutakirenza, kubabuza kugira aho bajya badakarabye, kubabuza kurema isoko badatwaye agatabo ka mitiweli, kwanga kubasezeranya batishyuye amafaranga kuko batazi gusoma n’ibindi.

Mu murenge wa Bumbogo wo mu karere ka Gasabo na ho hagaragaye ibisa n’ibi mu minsi ishize mu kagari ka Ngara, aho ubuyobozi bwako, umudugudu n’abashinzwe umutekano bategetse abaturage kutarenze saa yine z’ijoro batarataha, ubirenzeho akaba agomba gukubitwa.

Ubwo bari mu nteko y’abaturage ngo babwiwe ko uzarenza saa yine z’ijoro atarataha azajya akubitwa.

Umwe mu bo mu mudugudu wa Ruraza yagize ati” Ejo umuyobozi w’Umutekano yaravuze ngo uwo bazajya bahura nyuma ya saa yine azajya abakubita, turavuga ngo mbese ko umuntu yemerewe kugenda kugera nimugoroba na nijoro koko tuzajya turyama saa mbiri, umuyobozi w’umutekano yarabyivugiye ngo abo bazahura azajya abakubita, urumva ko iyo ari imiyoborere mibi.”

Minaloc yifatanyije n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kwamagana amabwiriza adaturutse ibukuru

Mu gushaka kumenya icyo inzego zo hejuru zivuga ku byemezo nk’ibi, twabajije umunyamabanga wa Leta muri ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho  myiza y’abaturage.

Dr Alivera Mukabaramba yagize ati”… Oya, biriya ni inzego z’ibanze…Erega abayobozi bose[…]hari abakora nabi, ni imikorere mibi, ariya mabwiriza yayakuye hehe? Ariya mabwiriza […] ubu twamanura ariya mabwiriza akava muri Ministeri? Ubu hari uwakwicara akavuga ngo utazigusoma no kwandika… Ahubwo wamwigisha akabimenya.”

Kuri ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, umuyobozi witwaye uku arabihanirwa.

Dr Mukabaramba ati” Uwo bigaragayeho [Umuyobozi]turamufata tukabimubaza akabyishyura akanabihanirwa. Ayo mafranga baca umuturage aba agomba kuyasubizwa, biriya ntabwo ari byo kuko iyo uyobora abantu benshi bose si ko bumvira ibintu rimwe ariko icyiza ni uko uhora ubareba kandi ukamenya amakosa aba yakozwe, nta mabwiriza ashobora kujyaho ameze kuriya namwe murabizi.”

RGB isanga hakwiye gukomeza guhugura abayobozi

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB), Dr Uster Kayitesi avuga ko bishoboka ko abayobozi barenga ku itegeko kuko baba batayazi, akemeza ko bikwiye gukomeza kubahugura.

Ati” Kurenga ku itegeko nkana byo byaba bikabije kuko iyo uganiye n’abo bayobozi usanga mu by’ukuri dukwiye gukomeza guhugura kugira ngo abantu bumve, kuko iyo uje mu murimo, uwo murimo itegeko riba ryarawushyizeho, ububasha bwawe bugira aho butangirira bukagira n’aho bugarukira bijyanye n’itegeko, ntabwo rero njye nakwemeza ko babikora nkana kuko uwabikora nkana ntiyakoresha impapuro zabugenewe, ukoresha impapuro zabugenewe aba akeka ko afite uburenganzira bubikora cyane ko aba azi ko amafaranga yinjira muri leta, gusa itegeko ntiribibemerera, ntibakwiye kubikora muri ubwo buryo ni ngombwa ko abantu bakomeza kwihugura ariko bakagisha n’inama iyo bagiye gufata ibyemezo nka biriya.”

Urwego rw’imiyoborere rwemeza ko hashingiwe ku mateka igihugu cyanyuzemo, kutamenya gusoma k’umuturage bidakwiye kugayirwa umuturage wenyine ijana ku ijana.

Amwe mu mabwiriza atangirwa mu nteko z’abaturage
benshi mu bakoresha ‘Twitter’ bamaganye bene iyi mikorere