BNR ntivuga rumwe n’abaturage ku izamuka ry’ibiciro ku isoko

Banki  Nkuru y’u Rwanda BNR ntivuga rumwe n’Abanyarwanda bavuga ko ibiciro muri rusange byazamutse ku isoko kubera ko ngo hagendewe ku gatebo rusange k’ibyo Umunyarwanda akenera umunsi ku munsi, isanga ibiciro bitarazamutse.

Ni mu gihe bamwe mu baturage bakomeje gutaka izamuka ry’ibiciro ku masoko atandukanye mu gihugu.

Bamwe mu baturage bavuga ko ibiciro ku masoko muri rusange bigenda bizamuka, bamwe bakemeza ko bimwe binikuba inshuro 2.

Umuguzi waganiriye na Flash yagize ati “ Uko ubisanze ubu siko ejo ubisanga, bigenda byiyongera bizamuka.”

Umucuruzi ati “ Nk’ubu ikilo cya puwavuro cyaguraga amafaranga 300, kiragura amafaranga 500.”

Ni imvugo yikirizwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare gitangaza ko izamuka ry’ibiciro by’iribwa biri mu byatumye ibiciro ku isoko bizamuka ku gipimo cya 1.9% mu mijyi, naho  mu byaro bikiyongeraho 1.3%  mu kwezi kwa 7 kwa 2019.

Icyakora Banki Nkuru y’Igihugu yo irebera izamuka ry’ibiciro mu yindi mfuruka, Guverineri w’iyi Banki John Rwangombwa yemeza ko muri rusange ibiciro mu Rwanda bitazamutse.

Ati “Dufata ibiciro by’ibyo umuntu akenera mu rugo rwe tukabishyira mu gatebo. Muri ka gatebo  rero hari ubwo usanga ikintu kimwe cyazamutse cyane, ku muturage we ujya kugura icyo kintu  aba abona byacitse.”

“Ariko iyo dufashe ka gatebo karimo amafaranga y’ingendo akoresha, karimo amashanyarazi akoresha mu rugo, karimo amakara yakoresha, karimo amazi, karimo uko yivuza, karimo ibihingwa, iyo tubigereranije n’uko byari bimeze umwaka ushize, dusanga ibiciro biri hasi.”

Gusa ku rundi ruhande Guverineri Rwangombwa ntahakana ko hari bimwe mu bicuruzwa byazamutse mu biciro, akemeza ko ariko bidashobora no guhungabanya izamuka ry’ubukungu, hagendewe ku byazamuye ubukungu bw’igihugu mu mwaka ushize.

Ati “ Ubukungu bwacu uko bwazamutse ahanini bwubakiye ku bintu nka 2. N’ubwo n’ubuhinzi nabwo burimo, ariko cyane cyane bwazamuwe n’ibikorwa by’ubwubatsi kandi akenshi ibizamo bibukora bituruka hanze, ibiciro byabyo ntago biba ku isoko ryacu ku buryo byatuma ibiciro byo ku isoko  bizamuka, birashoboka ko hari ibicuruzwa bimwe na bimwe  ibiciro byazamutse, ariko muri rusange ibiciro ntabwo byazamutse cyane  nta n’ikibazo dufite.”

Muri rusange n’ubwo yaba Banki Nkuru y’Igihugu ndetse n’Ikigo cy’Iigihugu cy’Ibarurishamibare bagaragaza ko ubukungu bw’igihugu bugenda buzamuka ku kigero cyiza, ariko nanone izi nzego zihangayikishijwe n’icyuho kinini kikiri  hagati y’ibyoherezwa mu mahanga ndetse n’ibitumizwa yo, gishobora no gukomeza kwiyongera.

Yvonne Murekatete