Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Perezida Kagame yibukije abayobozi barahiye ko ibyo bakora byose babikorera igihugu - FLASH RADIO&TV

Perezida Kagame yibukije abayobozi barahiye ko ibyo bakora byose babikorera igihugu

Perezida Paul Kagame, yasabye abayobozi bashya barahiye gukora neza kandi bakumva uburemere bw’inshingano bahawe, kuko byose bikorerwa igihugu n’abanyarwanda muri rusange.

Ni indahiro yakiriye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Kamena 2023.

Tariki ya 6 Kamena 2023, Perezida Paul Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda, aho Juvenal Marizamunda yagizwe Minisitiri w’Ingabo asimbuye Maj. Gen Albert Murasira, Lt Gen Mubarakh Muganga agirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo asimbuye Gen. Kazura Jean Bosco, Maj Gen Vincent Nyakarundi, agirwa umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka, naho Brig Gen Evariste Murenzi agirwa umuyobozi mukuru w’urwego rushinzwe igorora.

 Perezida Paul Kagame yakira indahiro zabo yabibukije ko ibyo bazakora mu nshingano nshya, bazabikora mu nyungu z’igihugu n’iz’abanyarwanda muri rusange.

Ati “Iteka aho umuntu agiye cyangwa aho aba asanzwe, imirimo ni ukuyikora uko bishoboka, igakorwa neza, igakorwa twumva uburemere bw’izo nshingano bitewe n’uko hafi byose cyangwa ibyinshi tuba tubikorera igihugu n’abanyarwanda. N’ibindi binyura mu buryo bw’ubufatanye abantu mu nzego zimwe cyangwa zitandukanye bagomba gufatanya bakuzuzanya kugira ngo igihugu nyine kigezweho ibyo kiba giteze ku bayobozi”

Umukuru w’igihugu kandi yababwiye ko ibyo byose bazabigeraho habayeho ubufatanye n’abandi kuko hari ibyo bagomba abanyarwanda mu munshingano bafite.

Lt Gen Muganga wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yari asanzwe ari Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, umwanya wahise uhabwa Maj Gen Vincent Nyakarundi, wari usanzwe ari Umuyobozi w’Urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare. Marizamunda Juvenal wagizwe minisitiri w’ingabo yari asanzwe ari umuyobozi mukuru w’urwego rw’igorora RCS umwanya yasimbuweho na Brig Gen Evariste Murenzi wari usanzwe ari Umuyobozi wungirije wa diviziyo ishinzwe ibikorwa byihariye.