Sobanukirwa byinshi ku ndwara yo kwibagirwa izwi nka ‘Dementia’

Indwara yo guta umutwe mu ndimi z’amahanga ni Dementia/Demence, ni indwara ifata umuntu aho uyirwaye atakaza ubushobozi bwo kwibuka, gutekereza, n’ubushobozi bwo gukora ibikorwa bya buri munsi.

Ijambo Dementia rikomoka mu ijambo ry’ikilatini demens, bivuze gutakaza ibitekerezo.

Kuva mu kinyejana cya 13,nibwo indwara ya Dementia yamenyekanye bikozwe n’Abagereki. Nubwo Abagereki banditse inkomoko y’ubu bwonko, igitekerezo nticyagarukiye aho gusa kuko n’indwara zose zo mu mutwe no mu mitsi zitera ingaruka zo mu mutwe zose zakorewe ubushakashatsi. Mu kinyejana cya 19, abantu bafite ikibazo cyo guta umutwe bamenyekanye nk’abarwayi, bikozwe n’abavuzi  b’inzobere ku ndwara zo mu mutwe.

Kugeza ubu abantu barenga miliyoni 55 ku isi bafite ikibazo cyo guta umutwe, abarenga 60% muri bo baba mu bihugu bikennye kandi biciriritse. Buri mwaka, abantu bagera kuri miliyoni 10 nibo bandura iyi ndwara.

Dukurikije imibare ya OMS iheruka gusohoka mu 2020 Impfu za Alzheimers & Dementia mu Rwanda zageze ku bantu 657 , aho zihariye 1.13%  by’impfu zose. Igipimo cy’urupfu kubaduye iyi ndwara mu Rwanda ni 0.0001%.

Naho ku Isi yose mu mwaka wa 2019 abagera kuri miliyoni 1.8 bapfuye bazize iyi ndwara, mu Ubwongereza gusa mu mwaka ushize abagera ku bihumbi 66 nibo bahitanwe nayo.

Indwara yo guta umutwe ituruka ku ndwara zitandukanye no gukomeretsa bigira ingaruka ku bwonko. Indwara ya Alzheimer ni imwe muzitera guta umutwe aho abari hagati 60-70% byadura bitewe nayo.

Indwara yo guta umutwe ni yo mpamvu ya karindwi itera impfu kandi ni imwe mu mpamvu zikomeye zitera ubumuga ku bantu bakuze ku isi.

Muri 2019, guta umutwe byatwaye ubukungu ku isi yose miriyoni 1,3 z’amadolari y’Amerika. Abagore bibasiwe cyane no guta umutwe, haba mu buryo buziguye cyangwa butaziguye. Abagore bafite imyaka myinshi y’ubuzima bwahinduwe n’ubumuga n’impfu ziterwa no guta umutwe.

Indwara irushaho kwiyongera uko igihe kigenda. Byibanze cyane kubantu bakuze ariko ntabwo abantu bose bazabibona uko basaza.

Ibintu byongera ibyago byo kurwara umutwe harimo:

-Imyaka (bikunze kugaragara muri abo 65 cyangwa barenga)

-Umuvuduko ukabije w’amaraso

-Isukari nyinshi mu maraso (diyabete) Ibindi byago bishobora guteza akaga harimo kwiheba, kwigunga, kwiga amashuri make no guhumanya ikirere.

-Kubyibuha birenze urugero cyangwa kubyibuha.

Ibimenyetso bya mbere biranga iyi ndwara

Harimo kwibagirwa ibintu cyangwa ibyabaye vuba , kutabasha kwibuka ibyo warurimo, kuzimira mu gihe ugenda cyangwa utwaye, kwitiranya ahantu hamenyerewe ndetse no gutakaza umwanya.

Uko ivurwa

Nta muti wo guta umutwe, ariko hashobora gukorwa byinshi kugirango bunganire abantu babana n’uburwayi.

Byongeye kandi, imiti imwe n’imwe ikoreshwa havurwa uburwayi bwo mu mutwe ishobora gufasha umuntu wagarijwe n’iyi ndwara.

Uburyo bwo kwirinda iyi ndwara

Nubwo imyaka ari yo mpamvu ikomeye ishobora gutera indwara yo guta umutwe, nanone guta umutwe ntabwo byibasira gusa abantu bakuze kuko 9% aribo ifata bakuze.

 Ubushakashatsi bwerekana ko abantu bashobora kugabanya ibyago byo guta umutwe aho basabwa kutanywa itabi, kwirinda kunywa inzoga nabi, kugenzura ibiro ufite, kurya indyo yuzuye, no gukumira umuvuduko wamaraso, cholesterol hamwe n’isukari iri mu maraso.

Valens Nzabonimana