Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryatangaje ko ikiza cy’ubushita bw’inkende (mpox) kiboneka mu bice bimwe byo muri Afurika ari ikibazo cy’ubuzima rusange cyihutirwa gihangayikishije isi.
Iyi ndwara yandura cyane – mbere yari izwi nka monkeypox – imaze kwica abantu nibura 450 mu kiza cya mbere cyagaragaye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ubu imaze gukwirakwira mu bice byo muri Afurika yo hagati no muri Afurika y’uburasirazuba, ndetse abahanga muri siyanse bahangayikishijwe n’ukuntu ubwoko bushya bwayo bukwirakwira mu buryo bwihuse n’ukuntu bwica ku kigero cyo hejuru.
Umukuru wa OMS Tedros Adhanom Ghebreyesus yavuze ko kuba ishobora kurushaho gukwirakwira muri Afurika no hanze y’Afurika “birahangayikishije cyane”.
Yagize ati: “Igisubizo mpuzamahanga gihuriweho ni ingenzi cyane mu guhagarika iki kiza no kurokora ubuzima.”
Ubushita bw’inkende bwandurira mu kwegerana, nko mu mibonano mpuzabitsina, kwegerana kw’umubiri no kuvugira cyangwa guhumekera hafi y’undi muntu.
Iyi ndwara igira ibimenyetso birimo nk’ibicurane, ibiheri ku mubiri ndetse ishobora kwica. Muri rusange abantu bane kuri buri bantu 100 bayirwaye irabica.