Rutikanga Ferdinand ufatwa nk’uwatangije Umukino w’Iteramakofe mu Rwanda yitabye Imana azize uburwayi, kuri uyu wa Mbere tariki 11 Nyakanga 2022.
Yatabarutse mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere, ahagana saa Tatu, yaguye i ndera aho yari atuye.
Asize umugore n’abana 5.
Amakuru ahari avuga ko uyu mugabo wari urwaye indwara zirimo umuvuduko w’amaraso, impyiko na kanseri yo mu maraso yaguye iwe mu rugo ubwo yari amaze kunywa imiti.
Kugeza ubu umubiri we wajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Masaka.