CLADHO yasabye ko ikibazo cy’ubuzererezi kiganwa ubushishozi

Imiryango Nyarwanda Iharanira Uburenganzira bwa Muntu, yagaragaje ko uburyo ikibazo cy’ubuzererezi muri Kigali, gikemurwamo budatanga igisubizo kirambye, bityo isaba ko inzego bireba zikigana ubushishozi.

Ibi bitangajwe nyuma y’aho ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, buvuze ko buhangayikishijwe n’ikibazo cy’ubujura, giterwa n’ubwiyongere bw’inzererezi.

Bwana Munyandamutsa Jean Paul Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imiyoborere n’Imibereho Myiza mu Mujyi wa Kigali, agaragariza abasenateri ko uko Umujyi ukura ari na ko ikibazo cy’ubuzererezi gikomera.

Uyu avuga ko n’ingengo y’imari ikoreshwa kuri iki kibazo, nayo irushaho kwiyongera, bityo agasaba abasenateri ubuvugizi kuri iki kibazo.

Ati “Ikintu kijyanye no guhangana n’ubuzererezi twagitangagaho miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda mu myaka ibiri yashize, umwaka ushize zabaye miliyoni 600 Frw, uyu mwaka ni miliyari 1,2 Frw kandi ibyo dukora ni bito cyane ugereranyije n’ibyo tugomba gukora.”

Bamwe mu baturage bakorera muri Kigali, bavuga ko igihugu gikwiye gushyira imbaraga mu gushakira abaturage imirimo, kuko aricyo cyaca ubuzererezi mu mujyi wa Kigali.

Umwe ati “ Ushobora kuba uwo muyede, ushobora kujya mu gikarani ugasaba n’akandi kazi. Nk’aba badakora ushobora no gufura umwenda ugasanga bawanuye.”

Undi  ati “ Kubera y’uko ikibazo gihari akazi karabuze, kandi ikindi n’umuyede iyo agiye agakorera ibyo bihumbi bibiri cyangwa bitatu, ntacyo bimara.”

Mugenzi wabo ati “Icyo twakora ni ukwiteza imbere, na Leta ikagira icyo yatugenera.”

Umujyi wa Kigali uvuga ko ubwiyongere bw’inzererezi mu mujyi, butuma n’ubujura burushaho gufata indi ntera, ndetse mugisa nko kwirwanaho mu gukemura iki kubazo, hari abafatirwa mu buzererzzi bagasubizwa mu turere bakomokamo.

Urujeni Martine Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Ati “Hari abo dufatira mu buzererezi tukabafasha gusubira mu turere dufatanyije n’ubuyobozi bw’uturere. Niba ari nk’uwaturutse mu Karere ka Rutsiro aje gukora nk’ikiraka, hari igihe kirangira akabura itike imusubiza iwabo. Bene abo nibo bagaruka mu buzererezi, mu basabiriza no mu bajura.”

Kurundi ruhande ariko Ubuyobzi bw’Umujyi wa Kigali, bugaragaza ko mugihe abantu bakibona ko mu Mujyi wa Kigali ari ho hari amahirwe y’akazi, bityo ko n’Imijyi yunganira Kigali ikwiye gushyirwamo imbaraga, ikiyubaka ku buryo na yo itanga amahirwe y’akazi.

Imiryango Nyarwanda IIharanira Uburenganzira bwa Muntu, yo igaragza ko uburyo ikibazo cy’ubuzererezi muri Kigali gikemurwamo budatanga igisubizo kirambye, bityo isaba ko inzego bireba zikigana ubushishozi.

Me Safari Emmanuel, ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’impuzamiryango iharanira uburengenzira bwa muntu CLADHO.

Ati “Mbese hari ibibazo birebana n’imibereho y’umuntu muri rusange bikwiye kwigwaho bigacukumburwa. Uburyo rero babigenza kugira ngo bace buriya buzererezi nabyo ntabwo buba bucukumbuye neza, nawe se bagira gutya inzererezi bakazuzuza imodoka bakazitwara ahantu, bakabavangura abajya Ruhango abajya Nyanza, mu byukuri umusubije mu kibazo yahunze, niba se yarahunze mu muryango batumvikana, hari amakimbirane mu miryango y’iwabo, ubwo se icyo kibazo kirakemutse?”

Yakomeje agira ati “Umuntu yahunze imibereho mibi asubiyeyo uko yakabaye, nta mesure, icyo bita ‘mesure d’accompagnement’ ni ukuvuga ngo nta buryo bwo kumuherekeza, umuvana muri ya mibereho umujyana mubundi buzima muri ziriya nzererezi kandi ntabwo bose mu byukuri baturuka mu cyaro, hari n’abavukira muri iyu mujyi.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi JMV, aherutse kugaragaza ko ubu igihugu gishyize imbaraga mu majyambere y’icyaro, kugira ngo bigabanye umubare w’abava mu cyaro baza mu mijyi gushaka akazi.

Ati “Ariko bava mu cyaro bajya he? Ushobora no gusanga twese twaravuye mu cyaro tukaba turi muri uno mujyi, bariya bantu kugira ngo bataza mu mujyi ubusanzwe Leta igira ibikorwa by’ishoramari bitanga akazi mu cyaro, niyo mpamvu hari gushyirwa amafaranga mu buhinzi, mu bworozi, mu gukora imihanda, mu mashanyarazi.”

Mubice bitandukanye by’umujyi wa Kigali, hakunze kuvugwa ikibazo cy’ubujura ndetse abarebera ibintu ahirengeye bakabihuza n’uko hari benshi bari mu murwa mukuru badafite imirimo.

 Hari abasenateri basabye ko mu duce dukunze kuvugwa ubujura mu mujyi wa Kigali, hashyirwa Camera z’umutekano  nk’uko bikorwa mu mijyi y’ahandi iteye imbere.   

Daniel Hakizimana