Musanze: Urubura rwinshi rwangije imyaka n’inzu

Bamwe mu bahinzi bo mu Mirenge ya Kinigi na Musanze mu Karere ka Musanze, baravuga ko baguye mu gihombo gikomeye bitewe n’urubura rwangije ibirayi byari mu mirima, ku buryo ntacyo bazasarura.

Iyi mirenge niyo yibasiwe n’imvura ivanze n’urubura rwinshi.

Aho itangazamakuru rya Flash ryageze ryasanze urubura rukiri hejuru y’imyaka ihinze mu mirima irimo ibirayi ibigori n’ibindi.

Bamwe mu bahinzi bo muri iyi mirenge bavuga ko usibye kuba uru rubura rwangije byinshi ari ubwa mbere babonye urubura rungana gutya rugwa muri aka gace.

Umwe ati “Njye mfite imyaka 45 y’amavuko, navukiye aha ariko  nibwo nabona urubura rungana uku. Nari narateye ibipaki bitatu by’ibigori bya iburide kandi twagifata tukiguze 8.000Frw, ariko ubu nta kintu nshobora kuzasaruramo ntabyo kurya byarangiye.Amabati y’inzu yatobaguritse, abantu baraye hanze bahunze.”

Mugenzi we ati “Rwari rwuzuye mu murima wagira ngo barumennyeme, ibi birayi (bihinze) byari biteye appétit (soma apeti). Nonehyo ugeze muri iyi nzu yanjye amabati yangiritse ntiwareba.”

Undi ati “Ntagusarura.”

Aba bahinzi banshingiye kubyangiritse baravuga ko mu minsi iri imbere bashobora kuwibasirwa n’inzara, bagasaba inzego zibishinzwe kubagoboka.

Umwe ati “Byo byarangiye ni amapfa ni ukwitegura n’ikilo cy’ibirayi kizagura na 2.000Frw. Twebwe icyo twasaba niba hari komisiyo ishinzwe Ibiza yakagombye kuza igakurikirana aha.”

Undi ati “Inzara izatwica ibirayi n’ibigori byangiritse.”

Muri rusange ibyangijwe n’urubura muri iyi mirenge harimo ibirayi, ibigori n’amashaza n’inzu zatobotse amabati.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga ko bukiri gukusanya ibyangijwe n’uru rubura mui yi mirenge, hakanarebwa uko aba baturage bagobokwa.

 

UMUHOZA Honore