Uganda: Ibibazo bya Karamoja bibazwe Minisitiri uhashinzwe-Perezida w’inteko

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, madame Anita Among,yamaganye amakuru avuga ko we ubwe n’abandi bategetsi baba barigabanije amabati agenewe abakene mu ntara ya Karamoja, ababwira ko ari ukumubeshyera, avuga ko minisitiri ushinzwe iyi ntara niba atarabashije gukurikirana ibibazo byayo, akwiye gutega ibitugu agaheka uwo musaraba.

Hari inkundura y’abategetsi muri Uganda bari kubazwa amabati yagenewe abaturage bihaye, ariko na perezida w’inteko ya Uganda, avuga ko nawe hari abarirwa mu Magana yamugezeho.

Mu ndahiro wagereranya na Ndagatwika Kiliziya y’Imana Yesu ayicayemo twajyaga turahira turi aba mu kwerekana ko turengana, Anita Among nawe yarahiye arisiba avuga ko aya mabati atayasabye yamugezeho gutyo, nawe ayaha amashuri yikora ku ijosi ko nta na rimwe yaba yaragurishije, yose yayahaye amashuri.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko abategetsi benshi ubu bari mu mazi abira, kuko bariye ibigenewe abakene.

Hari umutegetsi umwe watangaje ko amabati abarirwa muri 200 yamugezeho yari yarayasakaje ikiraro, umutima ubu wamukomanze ayavanaho aragisakambura.

Iyi ntara ya Karamoja yibasiwe n’ubukene bukabije, inzara ndetse n’umutekano muke.

Abaturage baho bemerewe amabati ngo bave muri nyakatsi, abategetsi bakomeye barimo na ministre ushinzwe iyi ntara barayagurisha, ndetse n’ihene bemerewe na leta zarariwe.

Perezida w’abadepite ba Uganda, Anita Among, avuga ko minisitiri ushinzwe iyi ntara afite byinshi byo kubazwa agasubiza, ndetse nyina umubyara na basaza be bafatanwe amabati agurishwa yagenewe aba bakene ba Karamoja.

Hari na miliyaridi 25 zari zaragenewe kugurira aba ba ntaho nikora ihene, ubu ngo yararigishijwe.