Rusizi: Babangamiwe n’abanyeshuri babangiriza

Bamwe mu babyeyi baturiye ishuri ribanza rya Mashyuza, mu Murenge wa Nyakabuye, mu Karere ka Rusizi, bavuga ko kuba baturiye iri shuri babangamiwe n’abana babangiriza ibyo bahinga, bagasaba ko hashakwa igisubizo.

Ni ikigo cyubatswe muri 2020 mu rwego rwo gucyemura ikibazo cy’abana biga kure ngo babashe kwiga hafi.

Gusa bamwe mu babyeyi baturiye iki kigo bavuga ko babangamiwe n’abana bahiga kuko babangiriza imyaka baba barahinze, ndetse bagateza n’umunuko kuko baza kwiherera aho babonye.

Umwe ati “Biratubangamiye twebwe nk’abaturanyi bacyo.  Abana barasohoka nta rukiniro bafite, ni uguta bajya mu ngo  ku buryo ubaye uri no kurya wabona abana baguhagaze hejuru. Turahiga imboga bakazikandagira, ibigori bagakandagira.”

Undi ati “Leta niyo guteza uburezi imbere ariko nabwo ntibyakabaye byiza bibangamira abaturage. Ikibazo gikomeye ni uko umunuko w’imisarane y’amashuri ugera ku baturage, ni impungenge zigaragara ko nyuma yahoo abaturage bazagira ikibazo cy’uburwayi batazi.”

Mugenzi wabo nawe yagize ati “Abana iyo basohotse bagiye gukina , nta hantu bakinira baza bajya mu ngo zacu , ntabwo wasiga akantu hanze bahita bakajyana./ Imyembe baraca uko bishakiye baratubangamiye pe!”

Basaba ubuyobozi ko bwashaka igisubizo cy’iki kibazo, harimo no kuba bwabimura cyangwa hakazitirwa, kuburyo abana baguma mu kigo.

Umwe ati “Ingto ntizirenga 15. Ikigo cy’amashuri nticyahava birumvikana, ariko bareba uburyo bakwimura abaturage.”

Mugenzi we ati “Haratubangamiye. Byibura batwimura tukavamo ubudni bakabona aho bakinira(abanyeshuri).”

Ubuyobozi bw’ uyu murenge buvuga ko iki kibazo butari bukizi, ariko ko bagomba kugirana ibiganiro n’ ubuyobozi bw’ishuri kugira ngo bashake umuti urambye.

Kamali Innocent, ni umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye.

 Ati “Ariko nanone nkaba numva yaba ari nk’ingeso ahubwo ishobora gukurikiranwa, umwana ubikora akaba yabihanirwa. Kuko kiriya kigo gifite ubwiherero bw’abanyeshuri. Ikigo gifite imbago zacyo n’abaturage bafite izabo, ubwo rero umwana wava mu kigo akajya kwangiza imyaka yaba ari ingeso yo kwangiza ntabwo byahuzwa nuko ikigo ari gito, kuko ntabwo bajya kwiga ngo bicare mu mirima, ntabwo bigira hanze. Icyo kibazo ntacyo nari nzi pe! Tugiye kugikurikirana.”

Iri shuri ribanza rya Mashyuza ubona rikiri rito ku buryo umubare w’abanyeshuri bahiga ushobora kuzakomeza kugenda wiyongera, bityo aba baturage bakaba basaba ko haboneka umuti urambye.

Sitio Ndoli