Urwego rw’Igihugu rushinzwe ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA rwatangaje ko mu bugenzuzi bw’amashuri bwakozwe mu mwaka wa 2021/2022, hari ibigo by’amashuri 54 byimwe uruhushya rwo gukomeza gutanga uburezi mu Rwanda.
Ibigo by’amashuri mu Rwanda bigenzurwa umunsi ku wundi hagamijwe guhamya ko abanyeshuri bahabwa uburezi bufite ireme.
Amashuri yose yaba ayashinzwe kera n’ayahinzwe vuba agira igihe cyo kugenzurwa, ayujuje ibisabwa agahabwa icyemezo gishobora kumara imyaka itatu ariko igihe icyo ari cyo cyose bakaba bagaruka gukora irindi genzura.
Ikinyamakuru igihe cyanditse ko mu bipimo birebwaho cyane harimo ibikorwa remezo nk’amashuri, ni ukuvuga ibyumba bitatu ku mashuri y’inshuke na bitandatu ku mashuri abanza. Banasabwa ibikoresho byo mu ishuri bihagije ikigero n’umubare w’abanyeshuri bafite cyangwa bazakenera, abarimu n’imfashanyingisho bizatuma umunyeshuri ahabwa uburezi bufite ireme.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubugenzuzi bw’Ireme ry’Uburezi muri NESA, Kavutse Vianney Augustine yabwiye IGIHE ko iyo bagenzura bashyira imbere inyungu z’umunyeshuri kurenza ibindi, ari na yo mpamvu hari amashuri yamburwa uburenganzira bwo gukomeza gutanga uburezi ku bana b’u Rwanda.
Yagize ati “Iyo dusanze ishuri ribura ibintu byinshi aho kugira ngo ireme ry’abana ryangirike, turiha umwaka umwe hanyuma tukaribwira ko rigomba kuba ryakemuye ibintu runaka. Iyo tugarutse tugasana ryarabikemuye dushobora kuriha imyaka ibiri cyangwa itatu.”
“Hari aho usanga rwose no kugoragoza abanyeshuri babigwamo cyangwa ugasanga inzu zirashaje zanabagwira, icyo gihe turarifunga. Ubundi twebwe tureba inyungu z’abanyeshuri, ibindi biza nyuma.”
Imibare ya NESA igaragaza ko mu mashuri y’inshuke 85 yasuzumwe kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena 2022, hemerewe 65 andi 20 yimwa icyangombwa kubera kutuzuza ibisabwa.
Hari kandi amashuri icyenda yisumbuye yari yasabye guhabwa icyiciro cy’ayisumbuye mu bumenyi rusange (combinations) arahakanirwa kubera kutuzuza ibisabwa byatuma zigishwa neza, mu gihe amashuri yigenga atandatu yasabye guhabwa abanyeshuri barababima, na ho amashuri 17 y’imyuga n’ubumenyi ngiro na yo yimwe icyangombwa cyo gukora kubera kutuzuza ibisabwa byatuma iyo myuga yigishwa uko bikwiye.
Kavutse yatangaje ko mu gihe basanze ishuri ritujuje ibisabwa rihita ribuzwa kongera gufata abanyeshuri bashya, rigahabwa igihe cy’umwaka wo gutunganya ibisabwa byatuma abanyeshuri biga neza.
NESA ivuga ko kugira ngo umuntu atangize ikigo cy’amashuri cyangwa akorerwe isuzuma bisaba ko atanga ibyangombwa bitarenze ukwezi kwa Gicurasi, bigatuma mu gihe ababishinzwe basuye ishuri rye rishobora gutangira cyangwa gukomeza imirimo mu mwaka ukurikiraho w’amashuri.
Kuva muri Kanama kugeza muri Nzeri 2022, NESA yagenzuye ibigo by’amashuri 178 birimo abafite ishami ry’abaforomo umunani, Amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro 40 n’amashuri y’uburezi bw’ibanze 138.
Kuva muri Mutarama 2023 hagenzuwe amashuri 73 y’ubumenyi rusange mu burezi bw’ibanze mu gihe ay’imyuga n’ubumenyi ngiro yari 16.